Intara y’Uburasirazuba igiye kugabanya ibyo yakoreraga abaturage
Ingengo y’imari y’agateganyo y’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba iragaragaza ko ibikorwa n’imishinga byakorerwaga abatuye iyo Ntara bizagabanuka mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2012/2013.
Mu nama yabaye tariki 31/01/2012, yahuje uturere tugize intara y’iburasirazuba ndetse n’uhagarariye minisiteri y’imari byagaragaye ko ingengo y’imari y’Uturere tw’Uburasirazuba iteganijwe kugabanukaho 7.7%, ikava kuri miliyari zisaga 57 (57,002,150,235) ikazaba miliyari zikabakaba gato 53 (52,940,521,637) mu mafaranga y’u Rwanda.
Kubera ko nta kugabanya abakozi cyangwa kubagabanyiriza imishahara biteganyijwe muri utu turere, bizatuma amafaranga miliyari enye azagabanuka mu ngengo y’imari mu mwaka utaha azagabanywa mu nzego z’ibikorwa na serivisi zinyuranye uturere tw’Intara y’Uburasirazuba twageneraga abaturage.
Ibi birimo kuba imishinga myinshi yakorwaga ku mafaranga y’Ikigega cya Leta gitera inkunga inzego z’ibanze (RLDSF) izahabwa amafaranga make yo kurangiza ibikorwa byatangiye ariko nta bindi bishya bizatangira.
Haravugwa kandi ko imiryango nterankunga inyuranye yatangaga amafaranga akoreshwa mu mishinga y’Uturere mu myaka yashize itaragaragaza ko ifite amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’abaturage.
Impinduka zikomeye zizagaragara mu gusubira inyuma kw’imishinga y’iterambere no kudatangiza imishya iteza imbere abaturage mu Ntara y’Uburasirazuba.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|