Intara y’Amajyepfo yihariye 34% by’abasigiwe ubumuga na Jenoside mu Rwanda
Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2011 ryerekanye ko Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abasigiwe ubumuga buhoraho na jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu Rwanda.
Iri barura ryerekanye ko mu gihugu abari bafite ubumuga buhoraho basigiwe na Jenoside ari 18568 muri bo 34% bakaba abo mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba ari nawe washyize ahagaragara iyi mibare ubwo yari mu Karere ka Ruhango tariki 11/03/2015 mu muhango wo gutangiza igikorwa cya Army week, yavuze ko abafite ihungabana ku buryo buhoraho bari ibihumbi 15831 mu gihugu, naho ab’inkovu z’inyuma ziteye impungenge bakaba 2727.
Yakomeje agira ati “Intara y’Amajyepfo niyo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abarokotse jenoside yasigiye ubumuga ugereranyije n’ahandi mu gihugu”.

Ibi kandi byanakomojweho n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne uvuga ko iyi ntara ari nayo ifite umubare munini w’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu Rwanda.
Ngo iyi Ntara y’Amajyepfo kandi ni nayo yagize benshi bagize uruhare muri jenoside biturutse ku kugira umwihariko wo kugira icyiswe “Zone Turquoise” cyari mu yahoze ari perefegitura Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe.

Izabiriza akomeza avuga ko afashe nk’urugero rwo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo hari abatutsi bicwaga bakabarya imitima, ibintu byerekana ko habereye ibikorwa bya kinyamaswa ku buryo bw’indengakamere, bityo abarokotse jenoside bakaba bakeneye kwitabwaho mu bikorwa by’ubuvuzi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
wowe witwa burasa ninde wakubwiye ko abacitse kwicumu baganya.nikindigihe ntuzongere
hagendewe ku makuru nyayo atangwa na MINALOC hubufasha bwinshi bwegerezwe abo bafite ikibazo maze bazire kuganya nyuma y’iyi myaka jenoside ihagaritswe