Intambara zibera muri DRC, Centrafrique na za Sudani, ziri mu by’ibanze ICGLR irimo kwigaho
Abayobozi b’ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu nama y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), bateraniye i Kigali kuva 24-25/07/2013, aho bajya impaka ku myanzuro bazashyikiriza abakuru b’ibihugu byabo, basaba ko habaho gukemura mu buryo bwa politiki, amakimbirane n’intambara bibera mu bihugu bigize ICGLR.
Abadepite n’abasenateri bahagarariye abandi muri ICGLR, bunamiye abantu batakaje ubuzima kubera intambara mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Centrafrique, Sudani na Sudani y’epfo; mbere yo gutangiza ibiganiro bizavamo imyanzuro yo gushyikiriza abakuru b’ibihugu bigize ICGLR.
“Abaturage na Leta zacu, buri wese agomba kuba igisubizo cy’ibibazo dufite aho kuba umutwaro”; nk’uko Perezida wa Komite nshingwabikorwa y’ihuriro ry’Inteko zo mu bihugu bya ICGLR, Dr Jean-Pierre Lola Kisanga, yasabye bagenzi be bateraniye mu cyumba cya Sena cy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Kisanga yavuze ko inama igomba gutanga ibisubizo ku bibazo by’imirwano mu burasirazuba bwa Congo, biturutse ku mitwe ya M23, FDLR, Mai Mai, LRA, ADF-Nalu na Al Shabab, amakimbirane muri za Sudani zombi, umutekano muke muri Centrafrique, ndetse n’ibibazo by’imibanire hagati ya Kongo n’u Rwanda.
Iyo nama isaba ibihugu bya ICGLR gushyiraho ingamba zo kurengera abagore, abana, n’abandi banyantege nke mu gihe cy’intambara, guteza imbere demokarasi ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Iyi myanzuro kandi ngo niyo izasesengurwa mu nama rusange ya kane isanzwe, y’Inteko zishinga amategeko za ICGLR izabera i Burundi mu kwezi k’Ugushyingo, nk’uko Komite nshingwabikorwa y’Inteko zo muri ICGLR ibyemeza.
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida wa Sena y’u Rwanda, ashimangira ko nta yindi nzira yo kugera ku mahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo, atari iya politiki; aho asaba impande zihanganye gusubukura ibiganiro by’amahoro bisanzwe bibera i Kampala muri Uganda.
Yongeraho asaba abateraniye mu nama ya ICGLR ati: “Ntitugomba kurangazwa na za raporo z’abitwa impuguke, baba batazi ukuri kw’ibibera iwacu. Turasaba ko ICGLR yakumva neza ko u Rwanda rushishikajwe n’ibisubizo by’amahoro muri aka karere.”
Ku murongo w’ibyigwa kandi ngo ikibazo cy’amikoro make kigomba gukemurwa n’uko buri gihugu kigize ICGLR gisabwa gukomeza gutanga umusanzu, kuko hari n’ibibazo bituruka ku ibura ry’amafaranga yo gukoresha imirimo inyuranye, nk’uko Umukuru wa Sena yabisabye abagize Inteko zo muri ICGLR.

Inama y’abayoboye Inteko z’ibihugu bya ICGLR yanitabiriwe n’Ishyirahamwe ry’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Burayi bashinzwe Afurika (AWEPA), bakaba ngo bagira uruhare mu gutanga inkunga y’amafaranga n’ibitekerezo bya politiki mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.
ICGLR igizwe n’ibihugu 11: Angola, Burundi, Centrafrique, Republic of Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani, Tanzania na Zambia.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|