Intambara ya M23 n’ingabo za Congo yatumye impunzi 560 zihungira mu Rwanda

Impunzi z’Abanyecongo 560 bahungiye mu Rwanda tariki 14/07/2013 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, aho zahunze intambara ikomeje guca ibintu mu duce rwa Rusayo, Muja na Mutaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yasangaga izo mpunzi ku mupaka uhuza umurenge wa Busasamana na Congo, zamutangangarije ko bageze mu Rwanda mu masaha ya saa kumi intambara imeze nabi ingabo za Leta zitangiye kubanagaho amabombe.

Izi mpunzi zivuga ko nubwo zitari ziri kumwe n’abasirikare ngo bamenye ngo ninde watangiye kurasa amabombe menshi yaje agwa aho bari ava mu ngabo za Congo bahita bahungira mu Rwanda nta kintu bazanye nyuma y’uko amazu amwe yangijwe n’ibyo bisasu.

Iyi ntambara yagejeje mu masaha y’ijoro nka saa mbiri, kuri uyu wa 15/07/2013 yabyutse ikomeje, impunzi z’Abanyecongo zahungiye mu Rwanda zikavuga ko ingabo za M23 zikomeje kugana imbere kuko amabombe avugira ahitwa Muja yegeranye na Rusayo.

Kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo hagiye humvikana ibisasu bikomeye ndetse n’ubu twandika iyi nkuru ibisasu bikomeye nibyo biri gukoresha biva Rusayo ahari ibirindiro by’ingabo za Congo.

Mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda harimo n'abagabo.
Mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda harimo n’abagabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yatangaje ko baraye bakiriye impunzi 560 zaraye mu mago y’abaturage ariko bari kubashyira hamwe ngo HCR ibajyane mu nkambi ya Nkamira.

Impunzi zivuga ko nubwo zakiriwe n’Abanyarwanda ngo harimo abagore bari batwite bagize ibibazo kandi nta miti, izi mpunzi zivuga ko bacyeneye n’amazi meza n’ibiribwa kuko ntacyo bazanye.

Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Hamuli Olivier, rihamagarira Abanyecongo guhamagarira abana babo kuva mu ngabo za M23 kuko intambara ishobora gukara kandi ingabo za Leta ya Congo zigomba kubivuna.

Umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Rubavu yaraye amenye ko uretse impunzi zahungiye mu Rwanda na Kibumba hari n’abandi baraye bahungiye mu mujyi wa Goma.

Iyi ntambara kandi yatumye urujya r’uruza rw’abantu bajya Goma bagabanuka; nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today wageze ku mupaka muto mu gitondo yabibonye, bamwe mu Banyarwanda batinya kwambuka ngo badahohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Congo nkuko intambara ishobora kubasangayo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

M23 na congo basenyeye umugozi umwe bakareka kwisenyera igihugu bateza n’imidugararo mu bihugu by’ibituranyi.

Thomas HABANABAKIZE yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

M23 na congo basenyeye umugozi umwe bakareka kwisenyera igihugu bateza n’imidugararo mu bihugu by’ibituranyi.

Thomas HABANABAKIZE yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

kagame numuntu mwiza arabafasha he is good man in rwanda

korode yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

ese ubu ra bamaze gutakaza ingabo zingana gute mumpande zitandukanye mutubwire nabaturage babigendeyemo gusa imana ibafashe kdi m23 irakomeye pe!

j bonheur yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

kabila baramushuka,ababirigi ntanama nzima bamugira ,usibye amacakubiri.ex;ibyo bakoreye urwanda.umubirigi agiriye inama nzima umunyafurika,ninko kwicxarakunzokanzima maze ntikurye.m23 oyee don,t be obsevers of your oun problems

mutangana yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

ISWEAR DRC WILL NEVER GAIN BY THE WAY IT WILL LOSE MANY HEROES SO, UN MUST MAKE INTERVATION SO AS TO GIVE STABILITY THIS POOR CONGOLESE. GOD BLESS THEM

kamanziantoine yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

ndibazanti niki cyakorwa kugirango isiyacu ibenziza? nese harabura iki ngo abajegushakira amahoro abanyekongo ngobabigereho ? intambara irasenyantiyubaka nibareke intambara bayoke inzirayamahoro bifashije ibiganiro kukoabana babantu baraharenganira nahundi imana itubehafi

Alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

leta ya congo ko ikomeje koshya abaturage bo muburasirazuba bwigihugu cyacu mugihe ahandi mu bice bya kongo nka kinshasa,matadi mbandaka,mbuji mayi,kisangani,kindu,kananga lubumbashi n,ahandi bigaramiye twe abakongomani ba est tugakomeza kuba integwa za leta ya kabila.tugomba gufata ingamba tukitandukanya n’ingabo za leta ya kongo.ese ko monusco yavuze ko m23 iva mu mugi wa goma,ikanatangaza ko nta ngabo nimwe izawusubiramo sauf la police,none byagenze gute.ntiya iri a la base yo kwicwa kwa bakongomani no guhnga kwabo banateza umutekano muke mu karere.

jacques s yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

THEY DON’T THOUGHT............THEY THOUGHT LIKE...!!!??
Wowe Amani,jya wandka mu rurimi uzi.Ibyo wanditse ntabwo bigira ibisobanuro.

rukundo yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Nanjye ndumunyekongo ariko ukombibona abantu barigushira kandi ntawusangira nudakoramo kandi intambara irasenya ntiyubaka urabona ukuntu barikwangiza igihugu cyacu? Sasa njye sindi umupoliticier ariko nzi ikinjybere . Namwe turabemera munjye mutuvugira aho tutagera mutubwirire ubuyobozi ko tutambiwe ubuhunzi. Kandi M23 ikomereze aho tuyirinyuma nibiba ngombwa tuza tanga amaraso yacu kuko ntitwemerwa mugihugu kubera ubuyobozi bubi politic ya Congo I mean politician they don’t thought about tomorrow they thought like.....!!!I don’t have anything to say thank you.

henry Amani yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka