Intambara ya Congo ntacyo yahungabanyije ku buhahirane n’akarere ka Nyamasheke
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko intambara ibera muri Congo bihana imbibi ntacyo yahungabanyije ku mutekano w’ako karere kandi ubuhahirane hagati y’abaturage ku mbande zombi ntabwo bwahungabanye.
Ibi, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yabitangarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame ruzinduko yagiriye muri ako karere tariki 16/01/2013 ndetse amugaragariza ko ahubwo Abanyekongo basa n’abazamuye igipimo cyo guhahira muri aka karere.
Nk’akarere gaturanye na Congo ndetse abaturage bo ku mpande zombi bakaba bari basanzwe bahahirana, umuntu ashobora kwibaza ko ibibazo by’intambara zo muri Congo byahungabanyije imihahirane yo hakurya no hakuno, ndetse bikaba byagira ingaruka ku bukungu bw’abatuye akarere ka Nyamasheke.
Cyakora kuba muri Congo hari izo ntambara, ngo nta cyo byahungabanyije ku buhahirane mu karere ka Nyamasheke, nk’uko byemezwa n’umuyobozi wako Habyarimana Jean Baptiste.
Perezida Kagame yashimiye abaturage b’akarere ka Nyamasheke uburyo bakomeza guhahirana n’Abanyekongo kandi abashishikariza gukomeza gukora birinda ibyabaca intege n’amagambo asebya u Rwanda kuko gukora ari ko guteza imbere umuntu kuruta kwirirwa mu magambo adafite umumaro.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|