Intambara ibera muri Congo ihangayikishije ubuzima bw’ingagi zo muri Pariki y’i Birunga

Abafite mu nshingano zabo kubungabunga amaparike n’ubukerarugendo mu bihugu bihuriye kuri Pariki y’i Birunga, bahangayikishijwe n’uko ishobora kuzangizwa n’intambara iri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Intambara imaze imyaka irenga 10, yongeye kubura mpera z’ukwezi kwa 04/2012 hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’ingabo z’abahoze ari abarwanyi ba CNDP bayobowe na Gen. Ntaganda Jean Bosco.

Abakuriye ibikorwa byo kubungabunga Pariki y’i Birunga ihuriweho n’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishijwe n’uko ishobora kuzangiza ibitari bike muri iyi Pariki ifitiye inyungu ibyo bihugu.

Izo mpungenge nizo ziganje mu biganiro byateguwe n’umushinga uhuza amaparike yo muri ibi bihugu witwa Great Virunga Transboundaly Collaboration (GVTC), byaberaga muri Uganda.

Impungenge zirenzeho ni uko abarindaga iyi pariki babahungishije iyo ntambara igitangira, nk’uko bitangazwa na Dr Muamba Tshibasu, uyobora Ikigo k’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije muri Congo (ICCN).

Avuga ko adashidikanya ko bizagira ingaruka mbi kuri iyi parike y’Ibirunga ifatiye runini ibihugu uko ari bitatu biyituriye.

Abari bitabiriye amahugurwa yateguwe na GVTC.
Abari bitabiriye amahugurwa yateguwe na GVTC.

Ati: “Ibaze ko barushimusi batatinyaga kujya mu birunga kandi bazi ko hari abarinzi! Sinshidikanya rero ko ubwo bamenye ko nta barinzi bagihari batazaba babonye icyanzu!

Mbere y’uko intambara muri Congo yubura, muri Pariki hateguwemo imitego irenga 200 yashyizwemo na barushimusi ku buryo bwa rwihishwa.

Dr. Muamba akomeza avuga ko kugeza magingo aya ibikorwa byose byakorerwaga muri Pariki byahagaritswe.

Ati: “N’ubwo ari igihombo ariko icyangombwa ni ubuzima bw’abantu, ntitwari kugumisha abarinzi mu birunga bari gushobora no gupfa kandi nta n’umukerarugendo waza kureba ingagi hejuru y’amasasu”.

Gusa uretse ingagi yiciwe muri iyi Pariki mu minsi ishize, nta yindi ngagi iricwa cyangwa ngo ishimutwe biturutse ku ntamabra iri kubera muri aka gace kari ku ruhande rwa Congo.

Ku ruhanda rw’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu gihugu cya Uganda (UWA), batangaza ko bishobora kuzagira ingaruka ku mpande zose, kuko mu busanzwe nta mipaka igaragarira amaso yerekana aho Congo igarukira.

Icyo GVTC (Greater Virunga Transboundary Collaboration) ibivugaho

Therese Musabe, umuyobozi wungirije muri GVTC, yizera ko kuba ibi bihugu byose bifite aho bihurira kandi bisanzwe binafatanya mu kubungabunga iyi parike, bizatuma nta kibazo gikomeye kibaho kuko ngo abarinzi b’amaparike mu bihugu bifite umutekano bashobora kugira uruhare mu kurinda igice cya Congo magingo aya kitarinzwe.

Ati: “Mu busanzwe iyo ugenda mu Birunga nta mipaka igaragara tuhabona ahubwo ni ubutaka bumwe ku buryo rero hari ubwo usanga abo ku gice cy’u Rwanda bagera no muri Congo.

Nibajya babona rero nko ku ruhande rwa Congo rufite ikibazo hari imitego myinshi ku buryo bwashyira ingagi mu bibazo tuzajya dushaka icyo dukora nk’uko dusanzwe dukorana”.

Musabe avuga ko GVTC yagiriye akamaro ibihugu byose kuko mbere wasangaga buri gihugu ari nyamwigendaho bigatuma hari byinshi bipfa.

Ati: “Iyo ingagi zavaga mu gihugu kimwe zijya mu kindi kuko nta mipaka zo mu bigaragara zifite, hari igihugu cyavugaga kiti ubwo ingagi zacu zaje iwanyu ntacyo mukwiye kuzikoraho ku buryo batari banemerewe ko izo ngagi zavuye mu kindi guhugu bazisurisha.

Ariko kuva GVTC hashashyizweho uburyo bwo gusurisha izi ngagi maze amafaranga avuyemo ibihugu bikayagabana”.

Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango ibiri y’ingagi itari iyaho, umwe witwa “kwitonda” wo muri Congo uhamaze imyaka igera ku munani n’undi witwa “Nyakagezi” wo muri Uganda uri hafi kumara umwaka mu Rwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka