Insimburangingo bahawe ngo zizabakura mu bwigunge biteze imbere
Akarere ka Ngoma kahaye abafite ubumuga 65 batishoboye insimburangingo n’inyunganirangingo, zifite agaciro k’amafaranga miliyoni icyenda ngo babashe gukora biteze imbere.
Nyirabuyange Xavera kuri uyu wa 07 Werurwe 2016 amaze guhabwa insimburangingo y’ukuguru yavuze ko ubundi kuva aho amugariye ukuguru mu myaka itatu ishize ntacyo yabashaga kwikorera kuko yari abeshejweho no guhinga.

Amwenyura, yavuze ko yumva umutima we ukeye kuko agiye kongera agakora imirimo irimo n’ubuhinzi kuko abonye insimburangingo.
Yagize ati ”Ndishimye cyane kandi ndashimira akarere kadutekerejeho.Twe ntitwari kuyabona kuko ngo bisaba ibihumbi nka 400Frs.Ubundi sinabashaga guhinga ariko ubu ngiye nanjye guhinga neza byinshi ngurishe niteze imbere kuko ngiye kujya nkora nka mbere ntaramugara”.
Abahawe insimburangingo kuko izo bari bafite zari zarashaje,na bo bemeza ko kuva aho baziboneye byahinduye byinshi mu buzima bwabo kuko bavuye hasi bagakora.

Nshimiyima Jean Bosco utuye mu Murenge wa Mugesera amaze imyaka irenga 20 abonye insimburangingo y’ukuguru kwari kwacitse.
Avuga ko yabashije kongera gutwara igare na moto, maze akomeza akazi ke yakoraga ko kujya mu masoko mu bucuruzi.
Yagize ati ”Iyo ntayibona mba narakennye kuko ntacyo nari kubasha kwikorera. Byabaye nk’ibitangaza ubu mbasha gutwara moto bikamfasha kujya mu kazi kanjye ko gucuruza no kudoda nkorera mu masoko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kirenga Providence, avuga ko amafaranga yaguze ibi bikoresho yavuye mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2015-2016 nk’uko byari bayteganijwe.

Uyu muyobozi yizeza ko bizakomeza gukorwa buri mwaka ngo kuko bifasha abafite ubumuga mu iterambere ryabo ndetse no kuva mu bwigunge bakabasha kugenda bakava aho bari.
Yagize ati” Ni igikorwa twizeza ko akarere kazakomeza gukora, kuko gifite akamaro kanini. Ufite ubumuga iyo abonye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo bituma abasha kuva aho ari akaba yagera mu bandi ndetse akabasha no kugira imirimo yakikorera imwinjiriza amafaranga.”
Akarere ka Ngoma gatangaza ko nubwo umubare w’abafite ubumuga bakeneye ubufasha nk’ubu ukinozwa, hakiri benshi bakeneye ubufasha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|