Insengero zitaruzuza ibisabwa turaza kuzitiza ingufuri - Minisitiri Shyaka

Kuri iki cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yongeye kuburira insengero zigisengera mu nyubako zitujuje ibisabwa, avuga mu buryo bujimije ko Leta igiye kubatiza ingufuri.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 itorero ry’Abaluteri rimaze rigarutse mu Rwanda, umuhango wabereye muri Kigali Cultural Village (Camp Kigali).

Mu rwego rwo kwizihiza iyi Yubile, Itorero ry’Abaluteri mu Rwanda ndetse n’abakristu b’Abaluteri baturutse muri Tanzania, Kenya, u Busuwisi na Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019 bakoze umuganda mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange aho bagiye kubakira imiryango 2 y’abaturage batishoboye, ndetse banataha urusengero rushya rwubatse mu mujyi wa Kayonza.

Uru rusengero rwatashywe na rwo ruri mu zari zarafunzwe n’Akarere ubwo Leta yafungaga insengero zitujuje ibisabwa. Rukaba rwaruzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byose yashimiye Itorero ry’Abaluteri ku bikorwa byiza binyuranye bakoze mu Rwanda mu myaka 25 bamaze birimo ibijyanye n’ivugabutumwa, uruhare rutandukanye mu isanamitima no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, no mu kubaka iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Muri mu kigero kimwe n’u Rwanda rushya, mbifurije kugira Yubile nziza. Mu izina rya Leta y’u Rwanda, ndabizeza ubufatanye butaziguye, ubufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego za Leta zitandukanye, kandi ni inshingano yacu twese kugira ngo ubwo bufatanye dukomeze tubwubake.”

Minisitiri Shyaka yagarutse by’umwihariko ku kibazo cy’insengero zitujuje ibisabwa, ashimira ubufatanye amadini n’amatorero byagaragaje muri gahunda yo gukangurira insengero gukorera ahantu hasa neza.

Minisitiri Shyaka araburira inzengero zitujuje ibyangombwa kuko ngo nizitabyuzuza zitazihanganirwa
Minisitiri Shyaka araburira inzengero zitujuje ibyangombwa kuko ngo nizitabyuzuza zitazihanganirwa

Ati “Leta n’amadini n’amatorero dusangiye urukundo rwo kugira insengero nziza, dusengera Imana ahantu hakeye kugira ngo n’Imana irusheho kutwumva neza kandi inyurwe, ndetse ahaba hadakeye tugafatanya gushyiraho akagufuri, nagira ngo mbasabe n’aho muzajya mubibona hari abo twatije ingufuri ntibikajye byitwa ko hari uburengazira twabangamiye ahubwo tuzaba dushaka kugira ngo twibukiranye dukomeze tujye mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda twifuza.”

Ibirori byo kwizihiza iyi Yubile kandi byanahujwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kuzubakwa Ishuri rikuru ryigisha Iyobokamana n’Imiyoborere (Theological and Leadership College) na ryo rigiye kubakwa mu gihe kitarenze umwaka umwe mu Mujyi wa Kayonza.

Mbere y'ibyo bikorwa babanje kwitabira umuganda rusange
Mbere y’ibyo bikorwa babanje kwitabira umuganda rusange

Iyi nkuru Kigali Today iyikesha abashinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni hehe amadini y’iki gihe atandukaniye n’idini Yesu yasize mu kinyejana cya mbere?Amadini y’iki gihe arangwa no kuguma mu nsengero,bagacuranga,bagasaba amafaranga abayoboke.Bigatuma babona Umushahara wa buri kwezi,ndetse benshi bikabakiza.Pastor akababwira ko akeneye imodoka bakayigura,nyamara umuyoboke we yarwara bati “reka tugusengere”.Yesu n’Abigishwa be,nta n’umwe wafataga umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bafatanyaga umurimo wo kubwiriza no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yesu yasize adusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Abantu mbona babikurikiza,ni abayehova gusa.Ndahamya ntashidikanya ko aya madini abuze umushahara wa buri kwezi,nta pastor wakongera kubona mu rusengero.Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka