“Inkunga z’amahanga ni ikinya gituma dusinzira bakarya ibyabo n’ibyacu”- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kwitangira inkunga yubaka igihugu cyabo kuko iy’amahanga imeze nko guterwa ikinya gisinziriza abanyagihugu mu gihe abayitanze baba barimo kwiba umutungo w’igihugu bayihaye.

Ibi ni ibikubiye mu ijambo umukuru w’igihugu yavuze kuri uyu wa kane tariki 23/8/2012, ubwo yatangizaga ikigega cyiswe “Agaciro Development Fund (AgDF)” kizegeranyirizwamo inkunga Abanyarwanda n’inshuti zabo batanga, kugira ngo cyunganire ingengo y’imari ya Leta.

Perezida Kagame yagize ati: “Gutezwa imbere n’abandi ni nko guterwa ikinya, ntiwumve ubububare, aho ukangukiye undi akagutera ikindi kinya; mu gihe usinziriye bakaza kurya ibyawe, bakarenzaho no kurya ibyabo.”

Nubwo atari itegeko, buri wese afite inshingano yo gutanga inkunga ijyanye n’ubushobozi bwe; nk’uko umukuru w’igihugu yakomeje asobanura.

Perezida Kagame avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho AgDF aricyo gikomeye kurusha kugishyira mu bikorwa.

Ku ikubitiro abantu batarenga 1000 bahise batanga amafaranga arenga miliyari, ni ukuvuga agera kuri 1/600 cy’ingengo y’imari ya Leta iva ku baterankunga.

Haracyari kare kumenya niba muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hazaboneka abantu batanga umusanzu ungana nk’uwatanzwe ku munsi wa mbere wa AgDF, ariko ko niba abaturage 1000 batanze miliyari imwe, birumvikana ko hakenewe abagera ku bihumbi 600 kugira ngo intego igerweho.

Benshi mu bayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera bagiye batanga amafaranga ajyanye n’uko bifite, ariko bakizeza ko bagiye kugira ubukangurambaga bukomeye mu bo bakorana.

Hari ibigo byigenga byatanze umusanzu wabyo. Banki ya Kigali yatanze miliyoni 98, BRD itanga miliyoni 100, Rwanda Mountain Tea yatanze miliyoni 150. MTN yatanze miliyoni 20 naho Banki y’Abaturge itanga miliyoni 10.

Hari n’abantu batanze amafaranga ku giti cyabo. Abakozi ba BRD batanze miliyoni 55 naho aba BK batanga miliyoni 53. Nyagahene Eugene ufite sosiyete yitwa Tele 10 yatanze miliyoni 10, hari n’umudamu ucuruza impapuro n’ibikoresho by’ishuri watanze miliyoni imwe.

Igikorwa cyo gutangiza AgDF cyabanjirijwe n’isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize, hamwe no gutangaza imihigo y’umwaka utaha.

Uturere twahawe ibikombe byo kwesa imihigo y’ubushize ni Kicukiro yabaye iya mbere n’amanota 95.5, Kamonyi ya kabiri n’amanota 95.1%, naho Bugesera kaba aka gatatu n’amanota 94%.

Akarere kabaye aka nyuma ni Rutsiro, kakaba kasimbuye kuri uyu mwanya aka Gakenke kabaye aka 17.

Uturere twabaye utwa mbere mu myaka ishize, nka Rulindo, Nyamagabe Nyamasheke na Gisagara, twagiye tugaragaza ko twasubiye inyuma mu myanya, ariko muri rusange tukaba tutasubiye inyuma cyane ku manota twajyaga tubona.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

igikorwa cyiza cyane,abayobozi batekereje,nibyiza,nkuko nyakubahwa president P KAGAME akunda kutubwira that UMUNTU NIWE WIHA AGACIRO.iyotuza kubimenya twakabaye twarabitangiye before this situation,ariko ntagucika intege dufite amaboko we ’ll do it,and i know the mission will be achieved.nkuko dutura amaturo yaburimusi turi murusengero ntawuduhase abariko dukora kuri iki kigega kuko nicyawe,ni cyanjye.tkx

R .Amani yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

ni byiza dukore twiheshe agaciro du teze igihugu cyacu imbere aba dufasha nubwenge bakoresha ngo batere imbere natwe turabufite hamwe no gusenga tuzabigersho

belyse yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

@ niyomubyeyi,nange numvise ijambo ryiza kandi ririmo ukuri...naho ukuri kubabaza. afrika igize imana ikabona abayibeshyesha ca kinya, rirsinzira ikabara ko bucya...."iyo tugize Imana tubona uwudutera ikinya".none se wowe urebye amafaranga ibihugu bikize biha ibindi bihugu iyo bigize akabazo ka economy gusa, ukareba, ibihumbi cg millioni baha afrika nabwo bakagaruka bakayirira,kandi bakagukuraho nibyo bishakira imbere yo kukubeshesha cya "kinya"....nge nuko mbibona...visa card nikore dukube x 1000000 ayanyuraga muri west union kuko itwara menshi nayooooo

jean yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Byose nabishimye kandi ndabishyigikiye Nyakubahwa rwose urabikwiye 100 ku 100,gusa sinasobanukiwe neza ijambo mwavuze ngo iyo tugize amahirwe tubona abadutera urushinge tugasinzira kugira twibagirwe ibibazo twabyuka tugasubira mubibazo twakongera kugira umugiraneza akadutera urundi sinasobanukiwe kuko bisobanuye ibintu byishi bitewe nibyo tunyuramo cyangwa twumva murakoze.

niyomubyeyi jean damour yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka