Inkuba yishe umuntu, amazu 11 n’Akagari bisenywa n’imvura
Imvura irimo umuyaga n’inkuba yahitanye umuntu, isenya amazu 11 y’abaturage n’ibiro bya kamwe mu tugari two mu Karere ka Karongi.
Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo kuwa 11 Werurwe 2016 mu ma saa kumi n’imwe yibasiye cyane Umurenge wa Gishyita n’uwa Twumba yo muri ako karere.

Mukashema Drocelle, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yadutangaje ko byaturutse ku kuba iyiomvura yari irimo umuyaga ukabije.
Yagize ati ”Imvura yaguye yari irimo umuyaga udasanzwe, aho umuyaga watwaye ibiro by’Akagari ka Ngoma muri Gishyita ndetse n’igipande kimwe kigwa hasi."
Avuga ko yasenye kandi amazu y’abaturage 10 mu tugari twa Kigarama, Ngoma na Cyanya ikanasenya urusengero rwa ADEPR rwa Cyanya.
Mukashema avuga ko ubu abaturage basenyewe n’iyi mvura babaye bashakiwe bagenzi babo babacumbikira, ubu bakaba bamaze kuvugana na Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe gucyura Impunzi no gukumira Ibiza (MIDIMAR) aho bagiye kurebera hamwe ubufasha babaha.
Uretse aya mazu 10 yasenywe n’umuyaga, hari n’indi yo mu Murenge wa Bwishyura urukuta rwayo rwaguye nyuma yo guhirikwa n’igice cy’umusozi cyatengutse kubera imvura.

Mu Murenge wa Twumba, Akagari ka Gitabura, ho ubwo iyi mvura yagwaga, inkuba yakubise umugabo witwa Hategekimana Casmir ahita apfa.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abaturage kwirinda ibintu byose bazi kandi babwiwe bizirana n’inkuba mu gihe imvura irimo kugwa.
Yanasabye abubaka kunoza uburyo bw’imyubakire aho yagaragaje ko ahenshi umuyaga ugenda utwara ibisenge, ari uko biba bitaziritse neza. Kugeza ubu agaciro k’ibyangijwe ntikaramenyekana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|