Inkuba yakubise ishuri umwana umwe yitaba Imana
Inkuba yakubise ishuri ribanza rya Nyagatare mu murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, umwana umwe yitaba imana abandi barahungabana.
Hari saa saba nigice zo ku wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2015 ubwo imvura yari irikugwa ari nyinshi inkuba ihita ikubita icyo kigo cy’ishuri ribanza yibasiye cyane abana bo mu mwaka wa gatatu no mu wa gatanu ari naho Muhire Emmanuel wapfuye yigaga.

Abaturage baturiye iryo shuri bahise bihutira gutabara batangira guhumuriza abana bahungabanye abameze nabi barimo na n’umwarimu inkuba yakomerekeje wanahise ajya muri koma babatwara mu bitaro bya Gihundwe aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Mukabaziga Chantal umwe mu baturage batabaye kare avuga ko iyo nkuba ikimara gukubita yahise asohoka yiruka, ajya kureba ku ishuri asanga numwana we yahungabanye bahita babazana ku bitaro.
Mukankusi Francine avuga ko yahageze asanga mwarimu n’abana bameze nabi ahita afata umwana umwe amujyana ku bitaro.
Umutoni Esther umwarimu wigishaga muri iryo shuri ryo mu wa gatanu avuga ko yumvise ikintu kimukubise ku itama ahindukiye abona urugi rwasenyaguritse n’umwana umwe aryamye abandi bari kurira, yahise akora kuri uwo mwana yumva byarangiye yiruka ajya gutabaza.

Yagize ati “Hari hari kugwa imvura numva ikintu kirankubise mpindukiye mbona umwana umwe yaguye hasi abandi bari kurira mukozeho numva ibye byarangiye mpita niruka jya gutabaza abaturage.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Ingabire Nadine avuga ko iyonkuba mbi ikimara kubageraho bahise batabara ariko umwana umwe agahita yitaba Inama yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho imirindankuba.
Ati “Ndumva nubwo Atari byiza kubyabaye kuri kiriya kigo biratuma n’abasetaga ibirenge bumva akamaro kumurinda nkuba arinazo nama tubagira.”
Hashize ukwezi umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yemerewe n’abayobozi bibigo by’amashuri, ko mu byumweru bibiri ibigo byose bizaba bifite imirindankuba ariko kugeza ubu ibyinshi ntayo bifite.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBA SE KOKO IMIRINDANKUBA IBAHO KUKI ITAGURWA, ICYO KIGO RWOSE KIGAYE.
Mbega inkuru ibabaje, utu twana twaharenganiye rwose.
Burya se ibirinda inkuba bibaho, kuki bitagurwa ngo bishyirwe aho bikenewe, ibi bijye bihita bibera isomo ababyirengagiza.
ndabona minisiteri y ibiza ifite akazi kenshi ko gukangurira abaturage ndetse nabamwe mubayobozi kwirindira ubuzima
birababaje abana nkaba bakumva igikuba nk’icyo gicitse hagati yabo, Uwapfuye Imana imwakire mubayo kandi n’umuryango usigaye ukomere.
Birababaje ariko, abantu bandika inkuru bajye bitonda mumyandikire yabo y’i kinyarwanda Imana ntago ari Inama, kandi n’inkuru ntago ari inkuba, imvura yari irikugwa si ikinyarwanda ahubwo imvura yagwaga.
imirindankuba irakenewe ahantu nkaho hahurira abantu benshi