Inkeragutabara zamurikiye Akarere ka Nyarugenge ibikorwa bya miliyoni 420

Akarere ka Nyarugenge kashyikirijwe n’inkeragutabara ibikorwa binyuranye zagakoreye bihwanye na miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda kandi kishimira uko byakozwe.

Ibikorwa byashyikirijwe aka karere kuri uyu wa 3 Werurwe 2016 ni ibyumba by’amashuri 21, ubwiherero 24, inzu z’isomero 5, ikiraro n’umuhanda w’itaka ariko utunganyije neza.

Bimwe mu byumba by'amashuri byubatswe
Bimwe mu byumba by’amashuri byubatswe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Mutwara Ezira ari na we wakiriye ibi bikorwa, avuga ko bifite akamaro kanini.

Yagize ati “Ibi ni ibikorwa by’iterambere bizagirira akamaro abaturage kuko nk’ikiraro bubatse cyari gikenewe cyane kuko mbere abaturage ntibagendaga mu mudendezo ndetse bakahagirira n’impanuna”

Iki kiraro ngo cyakemuye ibibazo byinshi byari byugarije abanyuraga muri uyu muhanda
Iki kiraro ngo cyakemuye ibibazo byinshi byari byugarije abanyuraga muri uyu muhanda

Akomeza avuga ko n’ibindi bikorwa byakozwe neza ndetse akanashimira inkeragutabara uburyo zabyihutishije, atanga urugero ku mashuri.

Ati “Kubaka amashuri babitangiye mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira mu mwaka ushize, ariko ni twe yuzuye mbere y’utundi turere ku buryo umwaka w’amashuri watangiye byararangiye, tukaba tubishimira inkeragutabara kuko zabikoze neza kandi tukaba tubafitiye ikizere mu mirimo yose tubahaye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge yishimira ibikorwa inkeragutabara zakoze
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge yishimira ibikorwa inkeragutabara zakoze

Mukashyaka Aisha uturiye ikiraro cyubatswe mu murenge wa Nyarugenge, avuga ko cyababereye igisubizo ku bibazo byinshi bari bafite mbere.

Ati “Mbere hari habi cyane, abantu bakagwamo ndetse n’abari kuri moto bagwagamo tukarara tubakuramo tunashaka uko bajya kwa muganga, none ubu nta bikibaho kuko bahakoze neza, nkaba mbashimira cyane kuko ubu turyama tugasinzira”.

Mukashyaka Aisha ngo yishimira ko bamukoreye inzira imugeza ku nzu ye
Mukashyaka Aisha ngo yishimira ko bamukoreye inzira imugeza ku nzu ye

N’abandi bishimira umuhanda wa km zisaga icyenda bakorewe uherereye mu murenge wa Kigali kuko ubafasha kugera ku biro by’umurenge no ku ivuriro cyane ko wambukiranya utugari tune.

Habimana Aloys ati “Uyu muhanda waradushimishije kuko mbere utarakorwa habaga icyondo cyinshi ku buryo akenshi twahagendaga twakuyemo inkweto, none ubu batwemereye ko hazajya hanyuramo tagisi natwe tukava mu bwigunge”.

Uyu muhanda ngo wakuye mu bwigunge abaturage
Uyu muhanda ngo wakuye mu bwigunge abaturage

Ibi abihurizaho na Ingabire Jeannette, uvuga ko uyu muhanda utarakorwa biganyiraga gufata urugendo cyane cyane imvura yaguye kubera gutinya icyondo.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe, hari umuyoboro w’amazi uzagera kuri gereza ya Mageragere, uzatwara arenga miliyari n’amashuri y’imyuga azatwara miliyoni 456, kandi byose bikazakorwa n’inkeragutabara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

inkera gutabara zikora neza; ba rwiyemeza mirimo bandi bata akazi bakambura abaturage, rwose ingabo zirashoboye.

kilo yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Sindwanya imirimo yabo, ariko uyu muhanda ndeba nubundi unyurwamo nabaturage barimo abikoreye amabase n’abana, nubundi igihe cy’imvura haca umugabo hagasibaundi

MD yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Uyu muturage agomba kwimurwa kuko aha atuye munsi y’ikiraro ni high risk zone!

John yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

ibi bikorwa nibyiza inkeragutabara bakoze nomutunditurere bagire babahemo imirimo hari iyo barwiyemezamirimo bagenda badindiza bakomezebaharanire kurwubaka

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka