Inkangu yafunze umuhanda Mukamira - Ngororero
Umuhanda wa kaburimbo Mukamira - Ngororero ubu si nyabagendwa nyuma y’aho nyuma y’aho inkangu iwutengukiyemo ikawufunga mu gice giherereye mu Kagari ka Nyundo k’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Iyi nkangu igiye kumara iminsi ibiri ifunze uyu muhanda yatengutse ku wa Mbere, tariki 25 ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo twandikaga iyi nkuru, wari utaraba nyabagendwa.

Cyakora, harimo abakozi benshi bayoraga igitaka n’ibyondo by’iyi nkangu biri mu muhanda.
Urebesheje amaso, ubona igice cy’umusozi cyaramanutse gitengukira mu muhanda kirawufunga. Kuva hatengutse, ingendo z’abakoresha uyu muhanda zabaye ikibazo gikomeye.
Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo ikamyo ikururana ya Bralirwa yaheraga muri iyo nkangu ku mugoroba wo ku wa 25 Mata, n’akayira kari gahari imodoka nto zihengekagamo zigatambuka kahise gasiba burundu, ingendo z’imodoka zirahagarara.

Bamwe mu bashoferi batwara abagenzi muri uwo muhanda muri “AGENCE EXPRESS” cyangwa “TWEGERANE”, barimo gukoresha uburyo bwo kugurana abagenzi, buzana ingaruka zikomeye zo guhomba no gukerererwa ku mpande zombi.
Kugeza ubu, aho abaturage bagenderaga 300 kuva i Rambura ujya Mukamira, barimo kuhagendera amafaranga 400. Ku muturage udashaka kwiyanduza we, arashaka abamuheka cyangwa bakamuterura, agatanga amafaranga ari hagati ya 200Frw na 300Frw.

Umwe mu bagenzi witwa Mushimiyimana yagize ati “Biradukerereza cyane ndetse binadutangisha amafaranga menshi. Ntibyoroshye kurimba kuko bisaba kuguheka ngo udaca mu byondo bikakurengera amaguru n’imyenda igahindana.”
Umwe mu bashoferi yatangarije Kigali Today ko byabangamiye cyane ingendo ku buryo uretse abashoferi b’amatagisi na agence bagurana abagenzi hari abandi baharara. Yagize ati “Njye naharaye.”

Kugeza ubu, ubuyobozi, abashoferi n’abagenzi bakaba batabaza Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano imihanda n’ubwikorezi (RTDA) ngo kigire icyo cyakora byihuse kuri uyu muhanda.
Abaturage bavuga ko bitabaye ubwa mbere aho hantu hatengukira mu muhanda kuko n’umwaka ushize wa 2015 byarabaye.

Habimana Seleke, umwe mu baturage bahaturiye yagize ati “Iyi nkangu irimo kwangiza byinshi. Imaze nk’imyaka 2 n’igihe basiburaga umuhanda, yari ihari. Iyo imvura iguye biramanuka. Bibaye inshuro ya kabiri.”
Umwaka ushize iyi nkangu yaguye mu muhanda ariko mu buryo budakomeye nk’ubw’iyaguyemo uyu mwaka kandi ikomeje kwiyongera.
Abaturage ntako batagira ngo bagabanye ibitaka haboneke akayira, ariko urebesheje amaso urabona ko byanze bikaba iby’ubusa kuko irenze ubushobozi bwabo.

Uyu muhanda ukaba ugaragaramo ibindi bibazo nk’utundi duce twagiye twiyasa ndetse n’ikiraro cyo hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Mukamira gisa n’icyaturitse.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
RDF yakagombye nayo gutabara Kubera umutekano.
None se service ibishinzwe iri he? ngo abaturage bashinzwe umutekano, bashinzwe imihanda, bashinzwe byose, abandi bahemberwa iki? Biragaragara ko utazanye imashini hariya abaturage batabivamo. Bagorwa!!!
Ko ndeba abenshi mu bari gutanga umuganda ngo inzira iboneke ari abadamu mwatubwira icyo abagabo bo muri uyu murenge bakora? Reka twisabire RDF yacu idufashe niyo tuzi ikemura ibibazo nk’ibi mu buryo bwihuse.