Inka esheshatu zateje amakimbirane mu Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo AGA Rwanda Network

Mu Ihururo ry’Abavuzi Gakondo bo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) haravugwa amakimbirane ashingiye ku mpano y’inka esheshatu zahawe Perezida waryo Rekeraho Emmanuel. Yazihawe mu busabane bwo gusoza umwaka no kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011, bwabereye i Kabere mu Karere ka Nyagatare.

Ikibazo gishingiye ku kutumvikana hagati y’abagize komite ya AGA Rwanda, bashinja Perezida w’ishyirahamwe kwiyitirira inka zari zahawe umuryango ariko we akazikubira.

Ariko bamwe mu bavuzi gakondo bari bitabiriye ibyo birori bemeza ko izo nka zose ariwe bazigeneye kubere ubuvugizi abakorera n’ibikorwa amaze kubagezaho.

Umwe mu batanze izo nka witwa Charles Kaberuka, avuga ko ibyo Rekeraho yabagejejeho ntawari warabikoze mbere ye, niyo mpamvu bamugabiye.

agira ati: “Inka twazihaye Rekeraho Emmanuel kubera kuko yadukuye kure. Twirirwaga dukubitwa tukanafungwa kubera ko ubuvuzi gakondo butari bwemewe ariko yaraje adushakira icyemezo muri Leta n’amahugurwa none ubu dukora twemye”.

Inama y’abavuzi gakondo yo ku wa 19 Gashyantare yari igamije gukemura ibibazo bya komite.

Ibyo byemeranywaho kimwe kandi na Jolly Umubyeyi uyobora iri shyirahamwe mu ntara y’Iburasirazuba, na we avuga ko izo nka zahawe Rekeraho Emmanuel nk’umuntu ku giti cye.

Gusa Nkundineza Victor, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iri Huriro ry’Abavuzi Gakondo, avuga ko izo nka zateje amacakubiri muri komite y’iryo huriro bitari ngombwa kuko inka ari iz’ishyirahamwe atari iza Perezida.

Ati: “Kimwe nk’uko iyo Perezida w’igihugu agiye mu mahanga agahabwa impano, iyo mpano iba itari iye ahubwo ari iy’igihugu ni na ko bimeza kuri izo nka. Rekeraho ababwa ziriya nka ntiyari yagiye ku giti cye yari yagiye ahagarariye AGA Rwanda Network, inka rero n’iza AGA Rwanda Network”.

Andi makuru dukesha Aimable Sandro Tuyisenge ushinzwe itangazamakuru muri iri Huriro, avuga ko tariki 19/02/2012 habaye inama yari yahuje abahagarariye abanyamuryango ba AGA mu gihugu, abayitabiriye bemeza ko izo nka zahaewe umuyobozi wabo kubera ibyo yabagejeho.

Muri iyo nama kandi banamuhereyemo izindi nka n’andi matungo magufi bagira ngo bagaragaze ko n’izindi nka ariwe bazikesha, nk’uko tubikesha uhagarariye iri huriro mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bamwe mu bayobozi b’iri Huriro ry’Abavuzi Gakondo avuga ko intandaro y’ayo makimbirane, ari uko abagize Komite biyumvishaga ko inka bazihawe nka Komite baragomba kuzigabana hanyuma Umuyobozi waryo Rekeraho Emmanuel akazitwarira.

Andi makuru dufite nayo avuga ko ayo makimbirane ari muri AGA Rwanda Network, yaba ashingiye ku nkunga y’amafaranga Banki y’Isi iteganya guha iryo huriro noneho haba hari abarimo gushaka uko bahirika ubuyobozi kugira ngo bazayagireho uruhare.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

De mon avis nuko abantu banga amahoro ntacyo atwaye none se bene inka niba bo ubwabo bemeza ko bazihaye prezida kugiti cye kuki abandi babitindaho kdi bemeza ko arize iyumuntu yakugiriye neza se ntumushima ndumva prezida nta kosa yakoze kuzita ize kuko nabazimuhaye babyemeza?
ubwo comite nayo nitegereze ibyabo.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 20-03-2012  →  Musubize

Iyo Foto ibanza ifite potential uzi ko neza neza bari bafatanye mu mashati!!!!!!!!!

icyo kibazo bagikemure mu bwimvikane kuko ni urucabana ariko bareke kwiteza abantu

Big up K2D

yanditse ku itariki ya: 25-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka