Ingo 10.230 zigiye kwimurwa zituzwe mu midugudu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bugiye gutangira kwimurira mu midugudu abaturage batuye, kugira ngo biborohereze kubagezaho ibikorwa remezo n’izindi gahunda.

Guverineri W’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, asobanura ko intara y’Amajyaruguru ifite imisozi miremire, bitera ko hari aho imvura igwa ari nyinshi ikahatera. Avuga ko kandi kuzamura ibikorwa remerzo nk’amazi mu misozi nabyo biba ingorabahizi.

Mu gikorwa cy'umuganda giherutse, niho Guverineri Bosenibamwe yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa umwe mu midugudu izatuzwamo abaturage bari basanzwe batuye nabi.
Mu gikorwa cy’umuganda giherutse, niho Guverineri Bosenibamwe yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umwe mu midugudu izatuzwamo abaturage bari basanzwe batuye nabi.

Agira ati “Gutura nabi ni imwe mu mpamvu zitera ubukene; kandi kubera iyo mpamvu nta muntu utuye nabi uzongera kwegerezwa ibikorwa remezo.”

Uyu muyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bwiteguye kumanuka bukegera abaturage bakongera kubasobanurira ibyiz byo kwegerana n’abandi mu mudugudu.

Ati “Twiteguye kwegera abaturage tugakorana neza nabo ntabyo kwicara mu biro gusa; turabashishikariza kandi gutura mu midugudu, kuko iyo imiturire iyo ibaye myiza, niho ibikorwa remezo bigera kubaturage ku buryo bworoshye.”

Niyitegeka Marie Grace, umwe mu bubakiwe agakurwa mu manegeka, avuga ko nubwo abahatuye baba binangira ariko ntawe uyobewe ingaruka zabo, kuko nawe yahoraga ahangayitse yibaza uko byagenda inkangu imusanze ku musozi.

Abaturage nabo batanze umusanzu wabo bafasha guharura ahazubakwa.
Abaturage nabo batanze umusanzu wabo bafasha guharura ahazubakwa.

Ati “Nari naraheze mu manegeka, nahoraga mpangayitse, ariko ubu ngiye gutura neza negere n’ibikorwa remezo nk’a bandi.”

Mu ibarura ryakozwe n’akarere ryasanze mu ngo zikagize uko ari 68.387, muri izo ngo izituye mu manegeka harimo n’izituye zitatanye zingana na 10.230, akaba arizo zigomba kwimurwa zigatuzwa neza.

Mu isesengura ryakozwe ryasanze abafite ubushobozi bwo kuziyubakira mu middugudu ari 4.860, abazakenera ubufasha bw’isakaro ni 3.950, naho Abadafite ibibanza ni 3.643. intara y’Amajyaruguru yihaye gahunda ko umwaka wa 2018 uzagera iki kibazo kitakiharangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka