Ingengo y’Imari yongereweho miliyari zirenga 54
Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 22/12/2011, yakiriye itegeko rya Guverinoma riteganya kongera amafaranga y’u Rwanda miliyari 54 na miliyoni 400 ku ngengo y’Imari y’umwaka 2011-2012 yari isanzwe ari tiriyari 116.
Minisitiri ushinze ubucuruzi n’Imari mu Rwanda, Francois Kanimba, yasobanuye ko ayo mafaranga y’inyongera azaturuka ku mpano n’inguzanyo z’abaterankunga, mu misoro n’amahoro izasoreshwa mu Rwanda, amafaranga yabonetse mu kugurisha imigabane ya Leta yari muri Banki ya Kigali na MTN ndetse n’amafaranga Leta yakuye mu burenganzira bwemerera ikigo cy’itumanaho Airtel gukorera mu Rwanda.
Aya mafaranga yose yagiye aboneka ingengo y’Imari yaramaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko tariki 29/06/2011. Niyo mpamvu guverinoma isaba Inteko ko yakwemera ayo mafaranga akongerwa mu ngengo y’imari, akazakoreshwa muri gahunda zinyuranye Guverinoma ishaka gusohoza uyu mwaka.
Inteko iramutse yemeje ko aya mafaranga yinjizwa mu ngengo y’Imari y’u Rwanda, ingengo y’imari y’umwaka 2011-2012 yaba ingana n‘amafaranga miliyari igihumbi n’ijana na mirongo irindwi n’esheshatu, miliyoni magana abiri na mirongo itanu n’imwe, ibihumbi magana atatu na mirongo inani n’umunani, ijana na mirongo ine n’atanu.
Hatari Jean d‘Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|