Inganzo ya Rugamba igiye kumugira intwari no kuba filozofiya abanyarwanda bagenderaho

Abahagarariye inzego za Leta, imiryango, inshuti n’amatorero yasizwe n’uwari umuhanzi Rugamba Sipiriyani, barifuza ko ibitekerezo by’uwo muririmbyi byamuhesha kujya mu ntwari z’u Rwanda, ndetse ngo ubuhanga na filozofiya bye bikigishwa kugirango bihindure mu buryo bwubaka, imibereho y’Abanyarwanda.

Straton Nsanzabaganwa, umujyanama mu nteko nyarwanda y’umuco n’ururimi, muri Ministeri y’umuco na Siporo (MINISPOC), yabitanzeho icyifuzo bagikomera amashyi, mu birori byo kwizihiza no kwibuka Rugamba Sipiriyani n’uwari Madamu we Daphrose Rugamba, ku wa kane tariki 15 Kanama 2013.

Nsanzabaganwa yagize ati:“Rugamba afite filozofiya yatunga Abanyarwanda mu gihe kinini cyane, nk’uko mu bindi bihugu usanga bagendera ku bitekerezo bya Socrates n’abandi; ntacyo Rugamba yasize haba kuva ku mwana kugera ku mukecuru, kuva ku Mana kugera ku bintu; hose wahamusanga akaguha ingufu zo gukora, gukunda, gusenga,…”.

Itorero Amasimbi n'amakombe, barabyina mu kwibuka Rugamba Sipiriyani, nk'uko yabibasabye ngo bazabyine amaze gutabaruka.
Itorero Amasimbi n’amakombe, barabyina mu kwibuka Rugamba Sipiriyani, nk’uko yabibasabye ngo bazabyine amaze gutabaruka.

“Rugamba yaravuze ati ‘intwari itahiwe iratabara’; ese nta kuntu twese abamukunda twamugira intwari? Reka tuzandike tubisaba; ni n’amahire ko turi kumwe na Raphael Nkaka, uri mu rwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe”, nk’uko Straton Nsanzabaganwa yabyifuje.

Umuhungu wa Rugamba, Olivier Rugamba, yavuze ko mu butwari bwa se harimo kwanga akarengane, aho mu ndirimbo ye yise Icyifuzo agira ati: “Uwampa kugira ingufu ziruta iz’Uburusi (Russia) n’Amerika, nahana ab’urugomo…abenderanya bose nkababwira bagatuza…abantu bagatuza bagaturana bareshya”.

Rugamba kandi ngo yari umuhanga akamenya amateka, nk’uko umushakashatsi Nyirishema Celestin, wasesenguye indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yiswe “Ijana rya Bisangwa”, avuga uburyo uwitwaga Mwimuka yasabaga igihembo Umwami Kigeli IV Rwabugiri, kubera ko ngo yitambitse, akaraswa umwambi wari wishe uwo mwami.

Olivier Rugamba mu muhango wo kwibuka se, Rugamba Sipiriyani (yambaye umukara afite ibitabo (uwa kabiri uhereye iburyo imbere).
Olivier Rugamba mu muhango wo kwibuka se, Rugamba Sipiriyani (yambaye umukara afite ibitabo (uwa kabiri uhereye iburyo imbere).

Katabogama Alfonse, umwe mu baririmbanye na Rugamba Sipiriyani, ahamya ko uwo muhanzi yakundaga Imana na Bikira Mariya; akaba ari yo mpamvu ngo yibukwa ku munsi wa “Assomption”, abakirisitu Gatolika bizihirizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

“Rugamba yari umuhanzi, yari umuntu mwiza, yakundaga Imana, agakunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi agakunda umuco; niwo murage yadusigiye”, nk’uko Umuhanzi Marie Jeanne Gacinya yasobanuye, ubwo yari aje kwifatanya n’abandi kwibuka Rugamba Sipiriyani.

Rugamba na madamu we Daphrose Mukansanga, bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki 07/04/1994.

Rugamba Sipiriyani yavukiye mu karere ka Nyamagabe (nk’uko hitwa ubu) mu mwaka wa 1935, yiga amashuri abanza aho mu cyitwaga Gikongoro, akomereza muri Seminari nto y’i Kabwayi na Seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yaje kuvamo asigaje imyaka ibiri ngo ahabwe ubusaseridoti (Padiri), akomereza kwiga i Burundi no mu Bubiligi.

Mu bakunzi ba Rugamba Spiriyani, harimo Umuhanzi Marie Jeanne Gacinya n'itsinda aririmbana naryo.
Mu bakunzi ba Rugamba Spiriyani, harimo Umuhanzi Marie Jeanne Gacinya n’itsinda aririmbana naryo.

Umuhungu wa Rugamba avuga ko se yaretse umugambi wo kwiha Imana ari mu Nyakibanda, kubera ko ngo yasanze abayobozi be barimo na Musenyeri Peraudin, bamwigisha ibijyanye n’amacakubiri ashingiye ku moko; “atangira no kwanga Imana kuko yari yayisobanuriwe nabi”, ariko ngo aza kuyigarukira kubera kugira umugore usenga.

“Uretse jye mukuru witwa Olivier, Data yageze n’aho yanga kwita abankurikira amazina ya gikirisitu, ahubwo akayagira impine y’amazinda ye, aya madamu n’abana be, nk’uwitwa DORSY risobanura “Daphrose, Olivier, Rugamba, Syprien”.

Sipiriyani Rugamba yavuye mu Bubiligi aza gukora muri Ministeri y’uburezi, aba Prefet wa Kibuye (umwaka umwe), ayobora ishuri nderabarezi rya IPN, nyuma aza no gukora muri INRS (IRST y’ubu), akaba ari ho ngo yakoze mu nganzo cyane, ahimba imivugo n’indirimbo ngo bitashimishije Leta y’icyo gihe.

Korari Rugamba yibutse uburyo Rugamba Sipiriyani yakundaga Imana na Bikiriya Mariya.
Korari Rugamba yibutse uburyo Rugamba Sipiriyani yakundaga Imana na Bikiriya Mariya.

Itorero Amasimbi n’amakombe, na Korari Rugamba yo muri Kiliziya ya ‘Sainte Famille”, biracyariho kandi biragenda biteza imbere inganzo ishingiye ku bitekerezo bya Rugamba Sipiriyani. Aya matsinda yombi (itorero na korari), ngo kugeza ubu ntaregeranya indirimbo za Rugamba zose zirenga 400, nk’uko Olivier Rugamba abisobanura.

Ubwo Rugamba Sipiriyani yumvaga igicuro cy’urupfu (n’ubwo nyuma yaho yamaze indi myaka 10), yasabye ko mu gihe yavuye mu mubiri batazamuririra, ahubwo ngo bazabyine bizihirwe; ati “Niba ndangije ibyo gusaza muzavune sambwe musanze imigara, mwirinde amarira mu ngamba z’inganji. Nanjye ubwo nzagenda nkeye, ijuru ndyinjiremo mpamiriza”.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni jules, Rugamba atabay’intwari twavugako tuz’igisobanuro kiryo jambo kko!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

oh arabikwiye nkunda rugamba cyane

SIMPALINGOMA yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Umuhungu wa Rugamba avuga ko se yaretse umugambi wo kwiha Imana ari mu Nyakibanda, kubera ko ngo yasanze abayobozi be barimo na Musenyeri Peraudin, bamwigisha ibijyanye n’amacakubiri ashingiye ku moko; “atangira no kwanga Imana kuko yari yayisobanuriwe nabi”, ariko ngo aza kuyigarukira kubera kugira umugore usenga.

Uyu mwana ko ndeba anyuranya umudiho na se ra...urakoze kumubeshyera...warahira ko ubu ari ubuhamya bwa so...cg ni ukugira ngo wikirize izimenyerewe guterwa...Nyagasani Mana Wakire Rugamba n’abe wahamagaye wa munsi, nATWE ATUBERE URUGERO MU BUKRISTU

Kajisho yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka