Ingabo zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda bagejejwe aharashwe ibisasu na FARDC

Abahagarariye ingabo muri ambasade y’Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Tanzaniya kuri uyu wa kane tariki 18/07/2013 bageze aharashwe ibisasu n’ingabo za Congo zifashijwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO).

Ibisasu bibili byarashwe taliki 15/7/2013 mu masaha ya saa cyenda n’iminota itanu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu byavuye mu birindiro by’ingabo za Congo aho zari muri Mugunga ahitwa muri Kariyeri hakoreshejwe imbunda nini yitwa MB-21 ikarasa igisasu cyaguye Gasizi mu mudgudu wa Gisura.

Iki gisasu cyaguye mu myaka y’abaturage nubwo ntawe cyahitanye uretse umucyecuru wari uri hafi wikanze akavunika ubwo yumvaga kihagwa akitura hasi.

Ibisigazwa by'igisasu cyarashwe i Gasizi ahitwa Gisura muri Busasamana cyarashwe na BM-21 yari Mugunga Kariyeri.
Ibisigazwa by’igisasu cyarashwe i Gasizi ahitwa Gisura muri Busasamana cyarashwe na BM-21 yari Mugunga Kariyeri.

Ingabo zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda zabonye ibisigazwa by’igisasu ndetse bagaragarizwa n’amerekezo cyavuyemo hagendeye ku mbunda yakirashe kuko igeza mu birometero 30 kandi koko uvuye aho cyarasiwe Kariyeri kugera Gasiza nibyo birometero bihari.

Ahandi gasuwe ni mu mukagari ka Kageshi mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo naho harashwe igisasu n’igifaru T-55 T-55 cyari mu birindiro bya MONUSCO ariyo mpamvu u Rwanda rurega MONUSCO gufatanya n’ingabo za Congo mu rugomo rwo kurasa mu Rwanda.

Iki gisasu nacyo izi mpugucye mu byagisirikare zeretswe ko hagendewe ku mbunda yakirashe kigera ku birometero bitandatu uvuye aho ingabo za MONUSCO ziherereye.

Hamwe mu ho ibisasu byarashwe n'ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.
Hamwe mu ho ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.

Ingabo za MONUSCO hamwe na Leta ya Congo bihakana ko byarashe mu Rwanda ariko byanyomojwe n’ingabo za ICGRL zageze aharashwe ibi bisasu taliki 17/07/2013 zashoboye kubona ibisigazwa ndetse hakagenderwa ku buhanga bw’imbunda zibirasa n’aho zari ziherereye.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko u Rwanda rwamaganye ubushotoranyi bw’ingabo za Congo, abajijwe icyo u Rwanda rwakora mu gihe ubu bushotoranyi bukomeje, yatangaje ko Abanyarwanda batagomba kugira ikibazo kuko ibibazo biganirwaho binyuze muri dipolomasi ariko ko bikomeje u Rwanda rufite ingabo zirinze ubusugire bw’igihugu.

Ibikorwa byo kurasa mu Rwanda byoyobowe na Col Mustafa Mamadou wari uyoboye ingabo zari ku rugamba zirwana na M23, ubu bushotoranyi hamwe n’ibikorwa byo guhohotera abavuga Ikinyarwanda bitirirwa kuba abarwanyi ba M23 bikaba byatumye uyu muyobozi w’ingabo asubizwa i Kinshasa kuri uyu wa kane.

Gusura aho ibisasu byaguye byakozwe n'abanyamakuru bahari.
Gusura aho ibisasu byaguye byakozwe n’abanyamakuru bahari.

Uretse kuba Col Mamadou Mustafa yakuwe ku rugamba, ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO ku mugoroba wa 17/07/2013 zabujije ibifaru 3 byari bije kurasira mu birindiro bya MONUSCO nyuma y’uko n’ibyari bihari byarashwe na M23 yari yanze kurasa ku ngabo za MONUSCO ariko zaha umwanya ingabo za FARDC kuharasira bakabasubiza bituma MONUSCO yisubiraho.

Ubu mu mujyi wa Goma haravugwa imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare bamagana MONUSCO na Perezida Kabila bavuga ko ari abagambanyi kuko MONUSCO yimye umwanya ingabo za FARDC kurasa M23 ikoresheje ibirindiro byayo, naho Perezida Kabila bakaba bamuhora ko yakuye intwari ku rugamba cyane ko Col Mamadou yari yavuze ko agiye kurangiza intambara, akibagiza M23 umujyi wa Goma nkuko umwana yibagirwa ibere rya nyina iyo akuze.

Col Mustafa Mamadou wahagarikiye ibikorwa byo kurasa mu Rwanda.
Col Mustafa Mamadou wahagarikiye ibikorwa byo kurasa mu Rwanda.

Aba bagore b’abasirikare bavuga ko ingabo zigiye kongera gutsindwa urugamba maze abagabo babo bakahasiga ubuzima ari benshi dore ko urugamba rwo ku mugoroba ingabo za Congo zarwanye na M23 ingabo za Congo zasubijwe inyuma. Cyakora kuva mu gitondo nta masasu ari kumvikana, ingabo za M23 zikaba zageze ahitwa kwa Mwami.

Iyi myigaragambyo ibera mu mujyi wa Goma yabujije Abanyarwanda gukomeza ibikorwa byabo bakorera i Goma batinya ko bahohoterwa cyane ko n’abagerageje kujyayo bakubiswe. Umunyamakuru wa Kigali Today agera ku mupaka yasanze umupaka muto udafunze ariko Abanyarwanda ntibatinyuka kwambuka ahubwo Abanyecongo nibo bambuka bagasubirayo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Muri macye abayobozi b,Afrika bakwiriye kujya hamwe bakinegura,ubananiye bakamukubita akanyafu,ntabwo uzitwa umuyobozi runaka ukuriye igihugu ngo aho kwiyubaka uhore utera abavandimwe bawe wibeshya ko ukorera neza abo uyobora, bayobozi b,Afrika nimushyire hamwe mwese muyubake mwe kwemerera ababausha ubwenge kuza kubafasha gusenya impano yanyu Imana yabihereye n,abavuka afrika twese,aho gushaka abadufasha gusenya no kwica bajye batwoherereza ubumenyi mu gukunda Afrika yacu nk,uko nabo iwabo badatuma hahungabanywa n,amasasu.Murakoze

Francine-Nkangura yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Tugomba gukora ibishoboka byose kdi vuba kugirango amahanga yumve neza ko u rwanda ruri mukurenganywa
kdi ruri no gushotorwa . cyane cyane biriya bihugu
bikomeye, rwose bakabyumva neza, inshuti z’u rwanda
zirahari kdi zikomeye . Naho ubundi ibi bikomeje byaba ari agasuzuguro gakabije !! Abakongomani bo rwose nta kibazo barambuka bagahaha, bakongera bakitahira nta kibazo , Ariko Umunyarwanda yakwambuka akagenda ntagaruke , noneho ubu bimaze kuba akamenyero , ni nkumuco bafashe !! Nyamuneka bayobozi , ngabo z’igihugu
Hagire igikorwa vuba vuba. Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Twemera amakuru mutugezaho!! ariko iyi nkuru mbona iburamo, amakuru yo kuruhande rwa bariya bazungu basuye aho ibisasu byaguye!! babivuzeho iki,!!

Egide yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

umutekano turawufite banyarwanda ahubwo nimucyo turangamirize imbere umurimo ariko nkabakunda igihu nicyaba cyose nizerako nkurubyiruko twiteguye kuba twatabara igihugu cyacu. dukore tuzamure iterambere ryu mubyeyiwacu ariwe RWANDA.

mbonyumuvunyi jean paul yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

ariko mana yurwanda urwanda rwararenganye rwose kabira nimba abuze uko akemura ikibazo cyigihugu cye niyiyambaze abandi ba president bamufashe nahurwanda yarugize iturufu rwose nacirehasi birarura.ese agira ingabo zorwana nizurwanda?iyo urwanda ruzakuba ruriyo bababagezi kinshasa natsindwe neza areke urwatubyaye kandi nimba adushaka azatubona.

maseruka yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

President Kabila nakemure ikibazo hakirikare nahubundi M23 tuyirinyuma ubu tuvugana ndi hano goma,natwe turinyuma yayo ,kuki abavuga ikinyarwanda aribo bahohoterwa, m23 ntabavuga izindi ndimi barimo kandi ndizera ko kongo ifite indimi zirenga 350 hafi,nasubukure amasezerano,naho kurasa murwanda ararurenganya kuko ntanisano urwanda ruhuriyeho niyintambara uretse kuba kabila ayoborwa na bamwe bafite ingengasi yo kwanga urwanda agafasha interahamwe.

MWAMI JULES yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka