Ingabo zasangiye Noheri n’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Batayo 75 zasangiye Noheri n’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batujwe mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2015, ni bwo imiryango 23 igizwe n’abantu 69 birukanwe muri Tanzaniya, yatujwe mu Kagari ka Busigari, mu Murenge wa Cyanzarwe yahawe Noheri n’Ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda zahaye Noheri Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Ingabo z’u Rwanda zahaye Noheri Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Nubwo abenshi nta mirimo bafite ibinjiriza yihariye, bashyizwe muri gahunda ya VUP kugira ngo bashobore kubona imirimo bashobore kubona ibibatunga. Amezi atandatu ashize batarahembwa, bakavuga ko bagiye kurya iminsi mikuru isoza umwaka nabi.

Ingabo z’u Rwanda zikorera i Cyanzarwe zikaba zabazirikanye zibagenera ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’isukari n’ibikoresho by’isuku byo kubafasha mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Umuyobozi Wungirije wa Batayo ya 75 Maj Migabo Augustin avuga ko bigomwe ifunguro bagenewe na Ministere yingabo kugira basangire n’abaturanyi.

Yagize ati “Nk’abantu duturanye twatekereje ko twasangira, abasirikare begeranya impamba yabo kugira ngo basangire n’Abanyarwanda birukanywe Tanzanira.”

Ingabo zanaganirije abo baturage zibifuriza iminsi mikuru myiza.
Ingabo zanaganirije abo baturage zibifuriza iminsi mikuru myiza.

Abahawe inkunga bavuga ko bishimiye kubona ingabo z’u Rwanda zibatekereza, bavuga ko uburyo bwiza bwo kubitura ari ukubabanira neza birinda ibihungabanya umutekano, batangira amakuru ku gihe.

Kabera Eric umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge Cyanzarwe, avuga ko kugira ngo abirukanywe Tanzania bashobore kwizihiza iminsi mikuru neza, bagiye guhembwa amafaranga y’amezi atandatu bakoreye muri gahund aya VUP.

Kabera akavuga ko ayo mafaranga nibayafata bayakoresha neza kugira ngo bashobore kuyateguramo umushinga wabafasha mu mibereho yabo.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingabo zacu ni intangarugero mu ngabo zose zibaho ku isi.Ndabashimira cyane kuri icyo gikorwa cy’urukundo n’ubwitange bagaragaje basangira n’abo bavandimwe bacu baturutse Tanzaniya. Twibuke neza ko ari ukwigomwa dore ko nabo umushara wabo umeze nk’uwacu abarimu.Turusheho gukunda igihugu cyacu dufashanya muri duke dutunze.Imana ikomeze kubana namwe.

Gasiyoni Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 25-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka