Ingabo za FDLR zateye Rubavu zaranzwe n’ibikorwa byo gusahura
Abaturage batuye mu duce abarwanyi ba FDLR banyuzemo ubwo bateraga mu Rwanda tariki 27/11/2012 bavuga ko abo barwanyi baranzwe no gufata abaturage bugwate no gusahura ibyo bahuye nabyo bakabyikoreza abaturage.
Bamwe muri abo barwanyi bari bitwaje imbunda ebyiri kandi bashakaga ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Muri centre ya Gasiza hari amaduka atanu abarwanyi ba FDLR basahuye ibintu babyikoreza abaturage ndetse ngo banyuze no mungo ebyiri naho barahasahura mbere yo guhunga ubwo bari bakurikiranywe n’ingabo z’u Rwanda.
Uretse ibyasahuwe, abaturage bane bakomeretse undi umwe asiga ubuzima mu mirwano yashyamiranyije FDLR n’ingabo z’u Rwanda.
Kuba iki gitero kitarahitanye abaturage benshi ngo byatewe n’uko imirwano yatangiye mu rucyerera abaturage benshi batarava mu ngo bakumva amasasu bakaguma mu mazu; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Buntu Ezechiel.

Muri iyo mirwano yabereye mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe haguyemo abarwanyi ba FDLR batandatu abandi babiri bafatwa mpiri.
Buntu avuga ko abarwanyi ba FDLR bateye harimo abambaye imyenda y’igisirikare cya Congo naho abandi bambaye imyenda y’abaturage ku buryo n’abashoboye kwihisha mu baturage bishobora kugorana kubafata hatabayeho uruhare rw’abaturage basabwa gutanga amakuru ku muntu babonye batazi.
Buntu akomeza avuga ko abarwanyi ba FDLR banyuze mu rugano rw’ikirunga cya Nyiragongo, kandi basanzwe bazi ko igihe cyose bashobora guterwa na FDLR cyane ko begeranye na Congo kandi ariho ibarizwa, abaturage bakaba bashishikarizwa gukorana n’inzego z’umutekano.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kubw’iyi nkuru ariko twashakaga gukosora gato ikinyarwanda, hari aho mwanditse ngo imirwano yahuje FDRL n’Ingabo z’u Rwanda, nti bavuga imirano yahuje bavuga imirwano yashyamiranyije.