Ingabo za FARDC zari ku butaka bw’u Rwanda zahavuye abaturage basiba indaki zacukuye
Mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015, abaturage bo mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu babyukiye mu gikorwa cyo gusiba indaki zacukuwe ku musozi wa Hehu n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, nyuma y’uko mu ijoro ryakeye zimukiye ku butaka bwa RDC bagaragarijwe na komisiyo ishinzwe gusubizaho imbago zihuza u Rwanda na RDC zashyizweho n’abanyaburayi bategetse ibi bihugu byombi mu w’1911.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Hehu, Nsengiyera Claude yemeje ko ingabo za FARDC zari zanze kuva ku butaka bw’u Rwanda zahavuye zigasubira inyuma ku butaka bwabo, abaturage bafite imirima aho zari zaracukuye indaki bakaba bazindukiye mu gikorwa cyo kuzisiba.

Ati “Nibyo koko ingabo za Kongo zavuye mu birindiro byazo zari zarashinze mu Rwanda, ubu twaherekeje abaturage bacu barimo gusiba indaki zacukuwe n’abasirikare ba Kongo, turizera ko bashobora no guhinga ntawe ubahungabanyirije umutekano".
Ingabo za FARDC zari zararenze imbago zigabanya u Rwanda na RDC zinjira ku butaka bw’u Rwanda kugera kuri metero 15, gusubira inyuma kwazo bizatuma abaturage bashobora guhinga hegitare zirenga 10 zari zararaye kubera kubuzwa umutekano na FARDC.
N’ubwo abaturage bavuga ko bishimiye guhinga ubutaka bwabo, ikibazo gisigaye ngo ni uburyo bazajya barinda imyaka yabo kuko ku musozi Wa Hehu nta ngabo z’u Rwanda zihaba mu gihe ingabo za RDC zagiye hafi yaho kandi abaturage bazishinja kubasarurira imyaka.



Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo nibakozwe nisoni??
ubwo baracungana nutwo abaturage bihingiye nta mugayo urenze uwo
Amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni, kdi ngo akazapfa kabungira akazakica! Kuki bumva bashaka burigihe kugwa kubutaka bw ’uRda? Ubanza ari umugisha kurasirwa ku butaka, bw’ uRda! Ndakeka ubu urupfu rwabanze (barubuze)! Baramenye ntibabigire akamenyero, batakubitwa nkumwana muto. Gusa ni tabi ribongoza bakwiye gusabirwa bakarokoka sibyo Bavandi?