Ingabo za Congo zongeye kurasa igisasu mu karere ka Rubavu

Igisasu cyo mu bwoko bwa roquette cyaguye mu kagari ka Busigari Umurenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu saa saba n’igice zo kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013 cyangiza ubwiherero bw’umuturage.

Abatuye mu gace kaguyemo icyo gisasu bavuga ko cyavuye mu cyerekezo cy’ingabo za Congo zihanganye n’abarwanyi ba M23, intambara yatangiye ku mugoroba wa taliki 21/08/2013.

Intambara itigeze itanga agahenge kuva yatangira kuko abaturage baraye bumva amasasu menshi ku mpande zombi. Akagari ka Busigari karashwemo iki gisasu kegereye umupaka wa Congo, aho abaturage bavuga ko batewe inkeke n’urusaku rw’amasasu.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, wageze ahaguye igisasu yemeza ko cyangije ubwiherero ariko bakomeza guhumuriza abaturage, cyane ko intambara iba ibera Congo, abaturage bakaba basabwa kwirinda kujya gushungera ahavugira amasasu.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko Leta ya Congo ariyo yatangije intambara nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe.

Iyi mirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru ibangamiye ibiganiro by’amahoro bibera Kampala muri Uganda, bishyigikiwe na ICGRL hamwe na SADC hamwe n’intumwa yihariye y’umuryango wa bibumbye mu karere k’ibiyaga bigari.

Iyi ntambara ifite umurego mwinshi yangije bimwe mu bikorwa remezo nk’iminara y’itumanaho mu gace ka Kanyarucinya, intambara ikaba ikomeje ahitwa Kibati nubwo buri ruhande rutangaza ko ruhagaze neza, cyakora ngo igisasu cyakomerekeje abantu ahitwa Munigi.

Taliki 15/07/2013 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu haguye ibisasu bibiri byavuye mu birindiro by’ingabo za Congo aho zari muri Mugunga ahitwa muri Kariyeri hakoreshejwe imbunda nini yitwa MB-21.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nikuki Ingabo Zamahanga Zijya Kurwanira Kongo Itazitabaje Kugera Aho Bitana Bamwana Nibagane Inzira Yimishyikirano Inzangao Bazireke

Jefari yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

urupfu rwakirigise imbwa iraseka, FARDC nikomeza irakabona.

eva yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

ighe cyose FARDC/FDLR bizaba bifatanyije urugamba congo ntiteze gutsinda ariko ireke gukomeza kubeshyera u rwanda ngo rutera inkunga m23 ahubwo bakemure ibibazo byabobinyuze mu mishyikirano nkuko bari bayitangiye congo ireke kwikanga ingabo z’amahanga kuko ntakintu zizayigezaho na gato.

hagenimana jea de dieu yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Murakoze kutumenyesha ko ku rugamba moral ari yose. Ubwo M23 isigaye ihanura indege z’umwanzi ikanafata mateka ingabo za FARDC-FDLR-Tanzaniya-Afurika yepfo na Malawi, ikwiye gushimirwa ubutwari bwo kwanga agasuzuguro n’ikimwaro cyo kuba iherutse kuneshwa igahunga.

karama aloys yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ingabo za Congo zataye imyenda ziyambika gisivile ubu turabashoreye nkinka nibi ba ngombwa ni mukivu,ma tekwa zo ntiwazibara.Indege yabo imaze guhanurwa.

Eric yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

nibah’amahoro urwandarwacu.

johndamas yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

KABISA IKBAZO CYO MUKIBUGA KINDEGE GITEJE INKEKE KUKO NTAWUGIHINGA akarere nikarebe uko kabigenza kuko biri mumaboko yako

MANIRAHO CELESTIN yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

FARDC ifatanyije na FDLR bakomeje kwiyenza ku rwanda, gusa uretse iri kangata baba bafite nta kintu na kimwe bashobora gukora dore ko ingabo z’u rwanda zihora ziteguye igihe cyose, ibi rero umuryango mpuzamahanga wari ukwiye kugira icyo ubivugaho kuko ni ubushotoranyi bukabije cyane.

berchimas yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Les affrontements à l’arme ne ns ameneront nul part en tant que congolais.Car ns démolissons les veilles pauvres infrastructures au lieu de les améliorer. Dialogue reste le meilleur cadre de l’instabilité recurente.

Frank yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Les affrontements à l’arme ne ns ameneront nul part en tant que congolais.Car ns démolissons les veilles pauvres infrastructures au lieu de les améliorer. Dialogue reste le meilleur cadre de l’instabilité recurente.

Frank yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

mubareke bakomeze badushotore

vuganeza yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka