Ingabo za Congo zarashe mu Rwanda ibisasu 2 mu murenge wa Busasamana
Mu gihe intambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 ikomeje ahitwa Mutaho na Muja, tariki 15/07/2013 saa 15h05 ingabo za Congo zarashe ibisasu bibiri ahitwa Rusura mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu ku bw’amahirwe akaba ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukomeretse.
Ibisasu byarashwe mu Rwanda byavuye mu birindiro by’ingabo za FARDC zinyuze Kanyarucinya hasanzwe hakoreshwa na MONUSCO mu bitero byagabwe nyuma ya saa sita.
Aha harashwe niho hegereye aho impunzi z’Abanyecongo bahunze bari bacumbitse, nyuma yo kujugunywaho amabombe menshi tariki 14/07/2013 mu masaha ya saa munani ubwo intambara hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC yari itangiye.
Iyi ntambara itegeze ihagarara na gato kuko nijoro ryose ingabo za Congo zakomeje kurasa ibisasu binini mu birindiro bya M23 ikomeje kwegera umujyi wa Goma ugereranyije n’aho imirwano iri kubera.
Uretse Abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye mu bice bya Nyiragongo, ubu imwe mu miryango ituye mu mujyi wa Goma yatangiye gukuramo akabo karenge, nubwo bataza bagaragaje ko bahunze ahubwo bazana ibintu bakajya mu miryango baziranye.
Umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Hamuri Olivier, avuga ko intambara ikomeje kandi ngo nubwo bataratsimbura ingabo za M23 bashoboye kwangiza umwanzi nubwo ku ruhande rwabo babuze abasirikare 3 nkuko byatangaje na Radio Okapi.

Umuvugizi w’ingabo za M23 Col Kazarama, avuga ko abavugizi ba Leta ya Congo bavuga ibyo batazi cyane ko bari Kinshasa, akavuga ko kuva babatera bashubije FARDC inyuba kuri km12 ujya mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’umujyi wa Goma.
Col Kazarama avuga ko badashaka gufata umujyi wa Goma, gusa ngo icyo bakora ni ukwitabara mu gihe bateye, abajijwe impamvu FARDC yarashe mu Rwanda, avuga ko ingabo za Congo zasabye FDLR kubafasha hanyuma nazo zigahabwa ibikoresho zigataha mu Rwanda.
Col Kazarama avuga ko bari guterwa n’ingabo za Congo zinyuze mu birindiro bya MONUSCO.
Ati “niba barwana natwe akaba aritwe bashaka kuki barasa mu Rwanda? Nuko ingabo za Congo zivanze na FDLR n’abandi barwanyi ba Mai Mai, icyo tubwira Congo n’uko intambara atari nziza kandi nibakomeza kuyishoza nibo bazayihomberamo.”
Iyi ntambara yagiye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma yatumye impunzi z’Abanyecongo zari mu nkambi ya Mugunga ziva muri iyi nkambi zikwira imishwaro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyinkuru irikugaragara hano irashaje ni muhindure kabisa mujyane nigihe.
intambara nimbi interahamwe ntiziteze kuzafata urwanda byo zirikurota kumankwa twarwana kugeza kuwanyuma bananiwe bafite igihugu ubu kweli ntibarikubashuka mbabazwa nabaturage bazira politike mbi bagapfa ubu bushotoranyi ko atari urwanda barwana narwo m23 baibuze? niba aritwe nabwo bazicuza kudushotora nubwo tugicecetse ntabwo bakomeza ngo duceceke barwanye nababarwanya bakaduha amahoro barabashuka mwitonde muticuza ibyo murimo bitakiri ngombwa ko mwisubiraho
intambara irasenya ntiyubaka
intambara irasenya ntiyubaka
Congo nireke guta ibitabapfu nigane imishyikirano naho urugamba rwo ntarwo ishoboye kuko ntawe utabazi.