Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zasangiye amafunguro n’abaturage b’i Bangui
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mutwe w’ingabo z’Afurika zibungabunga amahoro muri gihugu cya Centrafrique ku wa gatanu tariki 7 Werurwe 2014 zasangiye amafunguro n’imiryango itishoboye yo mu ifasi ya gatanu ya Bangui, Umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Imigati 3400 akaba ari yo yahawe abaturage baherutse gutahuka basubira mu byabo mu duce twa Socati na Bengewe. Aba baturage ngo bari batahutse bavuye mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’intambara iherereye ku kibuga cy’indege cya Bangui.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, avuga ko gusangira n’abatishoboye ari umuco ku ngabo z’u Rwanda.
Yagize ati “kuba bugufi y’abatishoboye ni umuco w’ingabo z’u Rwanda aho ziri mu butumwa hose. RwaMechBatt1 (Batayo y’Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centre Afrique) yamenyeshejwe ikibazo cy’ibura ry’ ibiribwa ubwo yari mu nama y’umutekano n’abaturage maze bababwira ko imiryango itabogamiye kuri Leta ihakorera itanga ibiribwa ku bari mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara gusa.
Ibi byatumye ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MISCA) zihutira gusangira n’abaturage batishoboye bike mu bifungurwa zari zifite.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze ngo ni bo bafashishe ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro gutanga ayo mafunguro.
Philemon Lariyom, Umuyobozi wa Socati, kamwe mu duce twatanzwemo iyo nkunga , yatangarije ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro ko iyo nkunga yasaranganyijwe neza. Ati “ Imigati yatanzwe neza kandi ku buryo bungana. Turabashimira ku bw’ubufasha bwanyu.”
Uretse ibijyanye n’inshingano z’umutekano, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zinatanga ubufasha mu buvuzi, gukorana inama z’umutekano n’abaturage kandi zikanaherekeza imodoka z’imiryango itabogamiye kuri Leta ziba zitwaye imfashanyo ndetse n’izikorera ibicuruzwa biva ku mupaka wa Cameroun na Centrafrique kugira ngo umujyi wa Bangui ushobore gusubira mu buzima busanzwe.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda agira ati “Ingabo z’u Rwanda zizakomeza guherekeza imfashanyo n’ibicuruzwa kuko bikenewe cyane kugira ngo Bangwi na Repubulika ya Centrafrique bisubire mu buzima busanzwe.”
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
n’intwari n’inyangamugayo , gukunda umurimo, kwitangira no kubohra inzirakarengane nibyo bibashishikaje , ingabo z’u rwanda buretse n’urugamba nibikorwa byo gufasha abaturage kwizamura nibintu byabo cyane , ubupfura n’ubuntu bakomora kuri commandant in chief wabo bikabaranga aho bari hose
umuco nk’uyu ni uwo kwishimirwa kuko utuma tugirirwa icyizere