Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zahagaritse ubwicanyi bushingiye ku mitwe y’amadini

Abasikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique batabaye abaturage b’abayisilamu bari batewe n’imitwe y’urugomo y’abakirisito yitwa Anti-balaka ahitwa Miskine, mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

Ubwo abantu babiri bari bamaze kwicwa by’agashinyaguro batwitswe tariki 09/02/2014, byabaye ngombwa ko abasirikare b’u Rwanda batabara. Ingabo z’u Rwanda zarashe amasasu zikanga aba Anti-balaka kugira ngo bareke ibikorwa bibi byo kwica abaturage bagenzi babo. Muri icyo gikorwa isasu ryaje gufata umwe muri uwo mutwe wari wibasiye abayisilamu ahasiga ubuzima.

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique batabaye Abayisilamu bari barimo guhohoterwa n'abo mu mutwe w'abakiristu witwa Anti-Balaka.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique batabaye Abayisilamu bari barimo guhohoterwa n’abo mu mutwe w’abakiristu witwa Anti-Balaka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko habayeho kurasa mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi. Yagize ati “Inkozi z’ibibi zo mu mutwe w’abakristo zishe abayisilamu babiri. Hanyuma bashaka gukomeza ubwo bwicanyi ni ho ingabo zacu zarashe amasasu bakanga abicanyi kugira ngo bareke ubugizi bwa nabi ”.

Brig Gen Nzabamwita ati “Ku bw’ibyago umwe mu bari bagabye igitero cyo kwica yahasize ubuzima, abaturage bari bugarijwe n’igitero batabawe”.

Abasirikare b’u Rwanda bakomeje igikorwa cyo guhagarika gusahura, gutwika amazu n’ibindi bikorwa bigayitse by’inkozi z’ibibi kandi ingabo z’u Rwanda zikora ubwo butabazi nta ruhande na rumwe zibogamiyeho.

Bimwe mu bimodoka bya girikare bikoreshwa n'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique.
Bimwe mu bimodoka bya girikare bikoreshwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Ingabo z’u Rwanda zirakomeza gucungira umutekano abaturage hakorwa amarondo, guherekeza abatwaye imfashanyo zigenewe abaturage bari mu kaga ndetse n’abatwara ibicuruzwa biva ku mupaka wa Cameroun byinjizwa i Bangui.

Abasirikare b’u Rwanda kandi bakomeje gukoresha inama abaturage babakangurira kureka ibikorwa bibi bagashyigikira amahoro mu gihugu cyabo. Ingabo z’u Rwanda zinafasha abaturage, zivura abakomeretse n’abafite indwara zitandukanye.

Batayo y’abasirikare b’u Rwanda iri mu butumwa mu ngabo z’Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Centrafrique. Aho izo ngabo zifite inshingano yo kurengera abaturage, kugarura umutekano mu gihugu no kurinda inzego za Leta kugira ngo zibashe gukora, hamwe no kugarura umutekano kugirango imfashanyo zigere ku baturage.

Ingabo z'u Rwanda zirinze umutekano muri Centrafrique.
Ingabo z’u Rwanda zirinze umutekano muri Centrafrique.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko hamaze gupfa abaturage basaga igihumbi mu makimbirane ashyamiranije abakristo n’abayisilamu muri Centrafrique , kandi hafi kimwe cya kane cy’abaturage bavuye mu byabo.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 1 )

aha mwakoze kigabo ngabo zacu mukomereze aho gutabara mubigire intego

kavuna yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka