Ingabo z’u Rwanda ziri i Juba zizihije umunsi w’Ubwigenge n’uwo kwibohora
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) n’umuryango w’Abanyarwanda bahaba, bifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi w’Ubwigenge no kwibohora ku nshuro ya 18, tariki 01/07/2012.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Brig Gen Andrew Kagame, ukuriye iryo tsinda, yavuze ko ari ngombwa gutekereza ku mateka yaranze u Rwanda mu rwego rwo gutegura ahazaza heza.

Yibukije Abanyarwanda baba hanze uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyabo no gushimangira ibyo rwagezeho, anasobanura akamaro k’ingabo z’u Rwanda mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda no hanze y’imbibi zarwo, cyane mu bice birimo amakimbirane.
Mu ngero yatanze harimo Egypt na Libiya aho u Rwanda rwatangaje uruhande ruherereyemo, ruvuga ko rudashyigikiye ubutegetsi bwica abaturage bayo.
David Gatare ukuriye umuryango Nyarwanda baba muri Sudan y’Amajyepfo, yavuze ko uretse gusubiza amaso inyuma ku nzira u Rwanda rwanyuzemo, ari na ngombwa kwishimira ibyo rwagezeho.

Uyu muhango witabiriwe n’abagera kuri 200, hagaragaye abanyacyubahiro batandukanye, cyane cyane abafite ibyo bakora bihuriye n’ubu butumwa, harimo nka Col Charles Karamba, wungirije umuyobozi uhagarariye ibikorwa muri ubu butumwa bwa UNMISS.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|