Ingabo z’u Rwanda zirakataje mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Col Ronald Rwivanga, yemereye Kigali Today ko umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zatangiye kurwanya umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu muri Mozambique.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa Palma mu majyaruguru ya Mozambique hafi y’umupaka wa Tanzania.

Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bimaze icyumweru, zikaba zigeze mu gace kabarizwamo abarwanyi b’umutwe ugendera ku mahame ya kisilamu benshi bakeka ko ari Al-shabab yahagabye amashami.

Ingabo z’u Rwanda zageze mu Ntara ya Cabo Delgado kuva tariki 15 Nyakanga 2021, na ho tariki ya 20 Nyakanga 2021, zatangiye ibikorwa byo kurasa inyeshyamba ahitwa i Afungi mu gace ka Palma, ahari uruganda rutunganya gazi rusanzwe rwarahagaze kubera umutekano muke watewe n’izo nyeshyamba.

Col Rwivanga yatangaje ko inyeshyamba zimaze gusubira inyuma zerekeza mu majyaruguru ya Mozambique zisanga umupaka wa Tanzania, icyakora yirinze gutangaza imibare y’abamaze kuyigwamo.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Mozambique bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye imirwano mu gace gato kazwi nka Quionga.

Imirwano yatangiye aho Palma nyuma y’uko Ingabo za Mozambique zibanje kwimura abaturage batuye i Fungi bajyanwa i Quitunda, ahafatwa nk’ inkambi y’abantu bakuwe mu byabo n’imirwano hafi ya Palma.

Kuva ku ya 12 na 13 Nyakanga 2021, inyeshyamba zateye ahitwa Ncumbi, agace kari ku birometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Palma, ku muhanda ugana Mocimboa da Praia, bituma ingabo za Leta zitangira kumenyesha abasivili batuye mu duce turi hafi y’umujyi wa Palma, Ncumbi, Makongo, Olumbe na Monjane, ko bagomba kugeza ku ya 19 Nyakanga bamaze kwimukira i Quitunda.

Ingabo za Leta zabwiye abasivili ko bagomba gutegereza ibyavuye mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta n’ u Rwanda muri ako karere, kugira ngo bashobore gusubira mu ngo zabo.

Babujijwe kandi kugenda mu bwato mu mazi y’inyanja bagana mu majyepfo ya Pemba bakomeza ibikorwa byo guhunga, hamwe n’inzira zo ku butaka mu burengerazuba bwa Nangade.

Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro i Nangade, kandi abantu bimuwe bahageze, batangaje ko ingabo za Mozambique zishe abantu 15 bakekwaho kuba inyeshyamba zafashwe zishaka kwambuka uruzi rwa Rovuma muri Tanzaniya.

U Rwanda rwohereje abasirikare 700 n’abapolisi 300 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, ahari haribasiwe n’abarwayi b’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ingabo z’u Rwanda zirashoboye zifite ubunararibonye kbx ni byiza gukunda abandi nkuko twikunda!

NIBISHAKA Elie yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ndumunu ukunda ingabo z,urwanda uzikurikirana 99/% ndumunu ukunda igisirikare naho nicaye nibyo mbantekereza nkaba nishi ibikorwa byiza cgx ubwitange ingabo z,urwanda zirigutanga muri mozambipwe ndishimye cyane cyane natwe tukaba twifuza kuza gufatanya nazo mwadufacha mukatubwira igihe bazaza gufata abandi muraba mukoze ni sindayigaya damien mu ntara yamagepfo akarere ni nyaruguru umurenge ni munini akagari ni giheta nimero ya terphone 0784161965 murakoze ndumunu wifuza kwinjira mungabo z,urwanda RDF kandi ndipfumbyi dadata baramwiche ubu ndinze ngira imyaka 19 ntazi dat murako ijambo niryanyu banyakubahwa .

Sindayigaya dimien yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Mutubarize ubuyobozi bwa ruhango bazafotora indangamuntu ryari bamwe mubanyeshuri baricaye kubera ibyangombwa mutubare murakoze cyane

Ntwari price yanditse ku itariki ya: 6-08-2021  →  Musubize

Mukomereza Aho ngabo zurwanda

Imanishimwe felicien yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Mukomereza Aho ngabo zurwanda

Imanishimwe felicien yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Mukomereza Aho ngabo zurwanda

Imanishimwe felicien yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Murakoze Kigali today. None mwaduha amakuru yo muri centre Afrique ko naho ingabo z’Urwanda mperuka ziri kuhagarura amahoro?
Bigezehe?

Habimana Theophile yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka