Ingabo z’u Rwanda ziracyari ku rugamba, ariko ubu zirarwana urw’iterambere-Lt. Gen Kayonga

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen Charles Kayonga aratangaza ko ingabo z’u Rwanda zikiri ku rugamba kuko hari benshi baba bibwira ko urugamba rw’Ingabo z’igihugu rwarangiriye ku guhagarika Jenoside no kurwanya ingoma y’igitugu.
Lt. Gen Kayongo aremeza ko Ingabo z’igihugu zikirwana, kuko magingo aya zifite byinshi byo guharanira aho ngo ubu zifatanyije n’Abanyarwanda kurwana urugamba rw’iterambere.

Ibi Umugaba mukuru w’ingabo yabitangaje kuwa gatatu tariki ya 27/02/2013 ubwo yafunguraga ku magaragaro ibikorwa byakozwe n’Ingabo z’igihugu ku bufatanye n’abaturage mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga mu cyumweru kitiriwe ingabo (Army week).

Lt. Gen Kayonga avuga ko Ingabo z’Igihugu zitazatezuka ku gutanga umusanzu ukomeye ku gihugu cyababyaye kuko ngo n’ubwo nta ntambara y’amasasu baba barimo kuri ubu bari kurwanira iterambere ry’igihugu.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu ati: “Ingabo ziyemeje kurinda umutekano w’u Rwanda zongeraho n’izindi nshingano zo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage birimo kubungabunga ubuzima bwabo zibavura zikanabigisha uko birinda indwara, zibafasha kwikura mu bujiji no gutura heza n’ibindi.”

 Ingabo z'igihugu zashimwe ku bikorwa bikomeye zakoreye igihugu.
Ingabo z’igihugu zashimwe ku bikorwa bikomeye zakoreye igihugu.

Muri aka karere ka Muhanga Umugaba mukuru w’Ingabo yatashye ibikorwa by’iterambere birimo isoko, amavomero, ikigo nderabuzima, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi byubatswe n’Ingabo ku bufatanye n’abaturajye bibariwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.

Umugaba mukuru w’Ingabo yasabye abaturage kwibona mu ngabo zabo maze bagakomeza ubu bufatanye kuko abasirikari bakora ibi bikorwa nabo ari abavandimwe ba bamwe mu Banyarwanda bashaka kubazamura ndetse no kuzamura igihugu muri rusange.

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage mu mihango yo gutaha ibi bikorwa, bemeje ko byabakuye mu bwigunge kuko mbere batarabona ubufasha bw’ingabo bari babayeho mu bwigunge kuko ngo nta muriro w’amashanyarazi bagiraga kimwe n’ibindi bikorwa remezo bikomeye, bakaba basanga ingabo zarakoze ibikomeye.

zimurinda Jean Marie, umwe mu batuye i Muhanga ati:“Iyo ubona uburyo bitanze bakorera hamwe ari benshi na morale n’umurava, ubwabyo bidusigiye isomo rikomeye ko natwe abaturage dushyize hamwe twashobora ibikomeye.”

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwali akaba yasabye abaturage ayoboye ko urugero bahawe n’izi ngabo ubwo bakoranaga barukomeza bakajya barugenderaho igihe cyose. Yabasabye kubungabunga ibi bikorwa kuko byaturutse mu maboko yabo kandi akaba aribo bifitiye akamaro.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka