Ingabo z’u Rwanda zihutiye kujya muri Centrafrique kubera gukenerwa cyane

Ingabo z’u Rwanda 56 nizo zasoje ibyiciro by’abajya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique (CAR), bakaba basanze bagenzi babo batangiye kugenda kuva tariki 16 z’uku kwezi kwa Mutarama 2014.

Igikorwa cyo kohereza abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique cyagombaga kumara ibyumweru bitatu ariko nticyarengeje ibyumweru bibiri bitewe nuko byagaragaye ko ingabo z’u Rwanda zikenewe cyane muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa 28/01/2014 nibwo icyiciro cya nyuma kigizwe n’ingabo z’u Rwanda 56 cyahagurutse i Kigali cyerekeza muri Centrafrique. Bitewe no gukenerwa cyane, ngo kugenda bikozwe mu byumweru bibibiri aho kuba bitatu, Brig.Gen Nzabamwita, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda zigize icyiciro cya nyuma cy'izigomba kujya mu butumwa b'wamahoro muri Centrafrique zuriye indege kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014.
Ingabo z’u Rwanda zigize icyiciro cya nyuma cy’izigomba kujya mu butumwa b’wamahoro muri Centrafrique zuriye indege kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014.

I batayo y’abasirikare b’u Rwanda 850 bifashisha ibikoresho by’intambara mu kurinda abaturage ariko batarwana (Rwanda Mechanised battalion), ngo yari yateganijwe kujya muri CAR yose imaze kuzura, nk’uko Brig. Gen Joseph Nzabamwita yabisobanuye.

Ati: “Twahise tugerayo abasirikare b’u Rwanda babaha inshingano nyinshi, amahanga abifata neza cyane ndetse na Perezida wa Repubulika yashimye ingabo z’u Rwanda. Ibi bigaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga, Abanya-Centrafrique baratwishimiye, baratwumviye aho twabasabye kurambika intwaro hasi, bagakemura ibibazo mu guhura bakaganira”.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yishimira uburyo Ingabo z’u Rwanda zabaye zikigera mu gihugu cya Centrafrique, umukuru w’icyo gihugu mushya Catherine Samba Panza akazitorera kumurinda; “icyo ni icyizere gikomeye twagiriwe”.

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kumwe n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda. Amerika niyo yatanze indege yatwaye ingabo z'u Rwanda muri CAR.
Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda. Amerika niyo yatanze indege yatwaye ingabo z’u Rwanda muri CAR.

Icyiciro cya nyuma cyagiye kiyobowe na Maj. Senono wungirije umuyobozi wa battalion yose yagiye muri CAR. Ingabo z’u Rwanda zagiye muri CAR mu ndege za gisirikare z’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko Brig Gen Nzabamwita anishimira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Bitewe n’uko igihugu cya Centrafrique cyasenyuwe n’intambara mu buryo bukomeye, Ingabo z’u Rwanda zanajyanye Kompanyi y’abasirikare b’abubatsi n’ibikoresho bizafasha kubaka no gusana inyubako zangiritse.

Iki gikorwa cyo kubaka bahisemo kugifatanya n’inshingano z’ingabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) n’iz’Umuryango w’abibumbye (UN), zishinzwe guhagarara hagati mu ndyane z’abaturage muri icyo gihugu, zishingiye ku madini ya gikirisitu na Islam.

Ingabo z'u Rwanda zajyanye ibikoresho bitandukanye, birimo n'ibyubwubatsi byo gusana ibyangiritse muri CAR.
Ingabo z’u Rwanda zajyanye ibikoresho bitandukanye, birimo n’ibyubwubatsi byo gusana ibyangiritse muri CAR.

Amakimbirane mu gihugu cya Centrafrique yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2012, hagati y’Umutwe wa Seleka n’ubutegetsi bw’uwari Perezida Francois Bozize.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 9 )

hari ikintu kitumvikana uwomusirikare wakongo yimywesha ibiyobyabwenge yayobye ariko jye mbonako ari igikorwa cyubutasi no gushaka umwanduranyo kugihugu cyurwanda kandi si umbwambere bibayeho mwatubariza ubuyoboz icyo bubivugaho naho ingabo zurwanda nizikomeze guharaniraubutwari ziserukane ishema nisheja zirakarama

mathieu yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Najye nkicinya icyara ndirimba nti << RDF, tutasongaaa,songa mbele.....>> wenye wivu wajinyonge wala wajitupe ndani ya bahari. nkivuga kandi nti<>> guma,guma....

kalimijabo yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ariko rero ingabo zacu RDF kweli ziranyura cyane kabisa , ziimaze kwerekana ko zishoboye, nyuma yibihe abanyarwanda banyuzemo , ubu nibo bitabazwa kugarura amahoro hirya noniho, umugisha wera kugiti cy’umuruho rwose , biri kugenda byigaragaraza kubanyarwanda aho bari kwisi hose. Imana ikomeze igenda imbere igihugu cyacu. Much respect to the Commandant in chief of RDF

gahima yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ngabo mukomere tubarinyuma mwese umuhigo kw’isi yose URWANDA rube icyamamare hose kubatuye isi . RWANDA oyeeeeeeeeeeee

ngabo yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Dushyigikiye ingabo zigihugu cyacu zikomeje kubungabunga umutekano wabaturage hirya no hino kw’isi(turabashigikiye)

Gatete Dieudonne yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

nibanyaruke barangize akazi bahite bigarukira mu rwagasabo turabizeye nta nakimwe kizabananira

Museveni yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

mu minsi mike ingabo zacu zimaze muri CAR zimaze kugaragaza ko hari ikintu gikomeye zahinduye iki kiciro gishyashya kigiyeyo ndezerako hari byinshi kizahindura cyane

teta yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

nibakomeze kuduhagararira maze u Rwanda rumenyekane hose

kiiza yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ngabo z’u rwanda mukomere k’umuheto muduhesha agaciro ,munagahesha urwababyaye maze i gihugu cyacu gikomeze kuba indatirwabahizi.RDF songa mbele

muheto yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka