Ingabo z’u Rwanda zatabaye abari mu nkambi bahungabanijwe n’umwuzure muri Sudani y’Epfo
Imvura nyinshi yaguye tariki 7 Werurwe 2014 ivanze n’umuyaga ukomeye byashenye inkambi z’impunzi binangiza ibikoresho mu nkambi irinzwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo.
Iyo myuzure yahungabanije abaturage bari mu nkambi ya UN Tomping mu murwa mukuru wa Juba ibasiga iheruheru. Bakaba baratabawe n’ingabo z’u Rwanda.
“Ingabo z’u Rwanda ziri mu mutwe wa Loni ubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zahise zitabara abaturage bari barengewe n’imvura. Ikipe y’abaganga yihutiye gutanga ubutabazi bw’ibanze ari na ko bahumuriza abaturage. Ingabo zacu kandi zafashije abaturage zibafasha kubaka amahema yabo ahantu hafite umutekano”; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.

Iyi nkambi ya UN Tomping iri ahantu mu kibaya cy’Umujyi wa Juba ku buryo abayirimo bikanga ko izarengerwa n’umwuzure mu gihe cy’imvura nyinshi cyegereje.
“Urebye birakwiye ko iyi nkambi yimurwa igashyirwa ahandi” umwe mu bari mu butumwa bw’amahoro ni ko yavuze agaragaza ko hari igikwiye gukorwa kugira ngo abaturage batazarengerwa n’umwuzure mu bihe biri imbere.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aba baturage ko bakomeje guhura n’ibyago ra? gusa ntawabura gushimira ingabo z’u Rwanda kuko zikomeza kubaba hafi kandi zagakomeza kubaha ubufasha mukomeze mwibake izina ryanyu mwubake izina ryanyu turabashyigikiye.
yego maama , umutima utabara umutima utiganda aho inzirakarengane zenda kharrenganira mubigire intego yanyu, RDF iri kugenda yerekana ko buretse no kuba kurugamba ari abambere , banrekeana ko umutima wuzuye impuhwe ndetse n’ubuntu babitojwe pe. ndahimira cyae commandant in chief wa RDF kuko ibi byose aba yabigizemo uruhare.