Ingabo z’u Rwanda zasimburanywe mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrique
U Rwanda rwasimbuje ingabo zari zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afrique aho icyiciro gishoje manda yacyo y’umwaka cyageze mu Rwanda, nyuma y’uko ikindi cyagombaga kubasimbura cyahagurutse mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 22/1/2015.
Ingabo zatahutse ni 125 zaje mu cyiciro cya nyuma cy’abagera kuri 850 bari bagiye, naho abagiye kuri iyi nshuro bagera ku 142.
Izi ngabo zashoboye kugarura agahenge mu murwa mukuru Bangui wari umaze igihe mu mvururu zahitanye ubuzima bwa benshi, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabitangarije abanyamakuru ubwo yakiraga abatahutse ku gicamunsi.

Yagize ati “Byari bimeze nabi mu mujyi wa Bangui ku buryo twatabaye ku buryo bwihutirwa kandi abasirikare bacu bakoze ibikorwa byiza cyane. Igihe cy’umwaka bamazeyo hari umuganda n’umusanzu bakoze kandi aba babasimbuyeyo twizera ko bazakomerezayo akazi keza”.
Kubera ibikorwa byo kugarura amahoro ingabo zagiye umwaka ushize zakoze byatumye izigiye uyu mwaka wa 2015 zitagiye mu izina ry’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ahubwo zikaba zigiye ku butumwa bwy’umuryango w’abibumbye.

Brig. Gen. Nzabamwita yatangaje ko kuva abasirikare b’u Rwanda bagera i Bangui bagiye barwana n’imitwe y’inyeshamba yashakaga guteza umutekano muke mu gihugu, bakaba baranashoboye kugarura amahoro ku mupaka wa Cameroun, aho umutekano wakundaga kuba utifashe neza.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda asaba Abanyarwanda kwishimira uruhare izi ngabo zigira, kuko uretse kuba u Rwanda rushobora kugarura amahoro hirya no hino ku isi runashobora kwinjiza amadovize aruta ayo icyayi n’Ikawa byinjiza bifatanyije buri mwaka.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza abanyarwanda oye nange nzagyayo.
welcome ingabo zacu