Ingabo z’u Rwanda zashoje igikorwa cyo gusimburanya ingabo ziri muri Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda zashoje igikorwa cyo gusimburanya abasirikare 850 bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro (UNMISS) muri Sudani y’Epfo. Icyiciro cya nyuma cy’izo ngabo ziyobowe na Col David Bukenya Ngarambe bageze ku kibuga mpuzamahanga i Kigali tariki 27/02/2014 ku gicamunsi.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Frank Kamanzi Mushyo wazakiriye ku kibuga cy’indege mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, yabashimiye akazi keza bakoze mu mezi 12 bari bamaze mu butumwa.

Yagize ati “twakurikiranaga ibikorwa byanyu, kandi raporo zigaragaza ko mwakoze neza, twaje hano rero kubifuriza ikaze no kubashimira, mu izina ry’ubuyobozi bwa RDF no mu izina ry’Abanyarwanda muri rusange”.

Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka aha ikaze abasirikare bavuye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo.
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka aha ikaze abasirikare bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka yasabye abasirikare bavuye mu butumwa gukomeza imyitwarire myiza iranga ingabo za RDF no kuguma kuri gahunda mu gihe bagitegereje akandi kazi mu gihugu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Joseph Nzabamwita nawe yashimiye Ingabo z’u Rwanda akazi keza bakoze cyane cyane bakorera abaturage b’aho bakoreraga mu butumwa bwo kubunga amahoro.

Yagize ati “ Iyo tugiye mu butumwa hanze y’igihugu, tujyanayo ubunyamwuga buhanitse no kutabogama. Tujyana ubutumwa bw’u Rwanda, indangagaciro z’u Rwanda z’uburyo bwo gukemura ibibazo, dufasha abaturage ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’iki gihugu. Mu butumwa bw’amahoro, twifashisha ubunararibonye bw’imiyoborere myiza n’uburyo bwo kwikemurira ibibazo mu Rwanda”.

Ingabo z'u Rwanda zivuye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo ubwo zari zigeze ku kibuga cy'indege i Kanombe.
Ingabo z’u Rwanda zivuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ubwo zari zigeze ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Umuvugizi wa RDF yongeyeho ko begera buri ruhande ruri mu makimbirane ati “ibi kandi abyubaka icyizere hagati y’abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’abaturage bakorera”.

Ingabo z’u Rwanda zikubutse mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, uretse ibikorwa byo gucunga umutekano bakoreye ibindi bikorwa Abanyasudani birimo kubaka ibyumba bine by’amashuri, basana ibitaro kandi bavura abaturage.

Ingabo z’u Rwanda zageze i Kigali kuwa 27 Gashyantare zari zaragiye mu butumwa bwo kubunga amahoro muri Sudani y’Epfo kuwa 15 Gashyantare 2013. Indi batayo ya RDF iyobowe na Col Nkangura Mutara, nayo yageze muri Sudani y’Epfo gusimbura abaje kuwa 27 Gashyantare 2014.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 3 )

Bravo ngabo zacu mukomeje kwitwara neza kandi mukerekana ko muri ingabo koko

eric yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

bakomeze basangize amahoro badusigiye mu rwanda kuri abo bavandimwe bataranasha kumva ubureganzira bw’ikiremwa muntu, kandi RDF turaishyigikiye mubyo ikora byose.

manzi yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

izi ngabo zitwaye neza reka tuzishime kuko n’amahanga yose yarazishimye. kugira ubuyobozi bwiza nibyo bituma abanyarwanda aho bari hose bitwara neza.

Amon yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka