Ingabo z’ u Rwanda zamurikiye abaturage ibikorwa zabubakiye
Ingabo z’u Rwanda zamurikiye abaturage ibikorwa by’iterambere babubakiye birimo ivuriro, amashuri, poste de santé, isoko, n’ibagiro Mu Karere ka Gicumbi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015 mu Kagari ka Gishambashayo mu Murenge wa Rubaya aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’abaturage bamurikiwe ibikorwa remezo bizabafasha mu iterambere.

Umuturage witwa Duniya Theoneste, avuga ko ibikorwa remezo ingabo z’u Rwanda zagejeje ku baturage bizabafasha mu mibereho myiza n’iterambere.
Ati “Turashima rwose ibikorwa byiza mwatugejejeho kuko bizadufasha natwe kubibyaza umusaruro tukabasha kwiteza imbere”.

Kubera isoko rya kijyambere bubakiwe, ngo biteguye kwagura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’uturere duhana imbibi na Gicumbi ndetse n’igihugu cya Uganda.
Br.GenJohnson Hodari, wari uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Amajyarugu, yashimiye abaturage ubufatanye muri ibi bikorwa kuko iyo butabaho bitari kugerwaho.

Yagize ati “Turabashimira ubufatanye bwanyu haba muri ibi bikorwa mu kudufasha kubohora igihugu n’ibindi byinshi kuko iyo mutadufasha ntitwari kubigeraho.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bubakiwe anabasaba kubibungabunga kuko ari bwo bizaramba ndetse bikabateza imbere.

Yabasabye gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka cyane cyane ku mashuri abana bigiramo kugira ngo bajye bigira kandi bakinire ahantu heza.
Ati “Ibikorwa mwakorewe muzabibungabunge aho bizangirika muzahasane ariko icyambere ni ukubibyaza umusaruro”.

Ingabo z’u Rwanda zijeje abatuye mu Kagari ka Gishambashayo gukomeza ubufatanye mu bikorwa bibateza imbere kugira bafatanye mu rugamba rw’iterambere nk’uko bafatanyije mu rwo kubohora igihugu.
Ernestine MUSANABERA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwarakoze cyaneeeeee!tubari inyuma !!!!! muzatekereze no kuHUBAKA ibitaro bya EAC,amazi na amshanyarazi akagera mu murenge wose.KP 2017 . GOD BLESS YOU !!