Ingabo z’ u Rwanda zamurikiye abaturage ibikorwa zabubakiye

Ingabo z’u Rwanda zamurikiye abaturage ibikorwa by’iterambere babubakiye birimo ivuriro, amashuri, poste de santé, isoko, n’ibagiro Mu Karere ka Gicumbi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015 mu Kagari ka Gishambashayo mu Murenge wa Rubaya aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’abaturage bamurikiwe ibikorwa remezo bizabafasha mu iterambere.

Isoko rya kijyambere abaturage ba Gishambashayo bubakiwe n'Ingabo z'u Rwanda.
Isoko rya kijyambere abaturage ba Gishambashayo bubakiwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Umuturage witwa Duniya Theoneste, avuga ko ibikorwa remezo ingabo z’u Rwanda zagejeje ku baturage bizabafasha mu mibereho myiza n’iterambere.

Ati “Turashima rwose ibikorwa byiza mwatugejejeho kuko bizadufasha natwe kubibyaza umusaruro tukabasha kwiteza imbere”.

Iri na ryo ni ivuriro rito "Poste de Sante" babubakiye.
Iri na ryo ni ivuriro rito "Poste de Sante" babubakiye.

Kubera isoko rya kijyambere bubakiwe, ngo biteguye kwagura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’uturere duhana imbibi na Gicumbi ndetse n’igihugu cya Uganda.

Br.GenJohnson Hodari, wari uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Amajyarugu, yashimiye abaturage ubufatanye muri ibi bikorwa kuko iyo butabaho bitari kugerwaho.

Banabubakiye amashuri.
Banabubakiye amashuri.

Yagize ati “Turabashimira ubufatanye bwanyu haba muri ibi bikorwa mu kudufasha kubohora igihugu n’ibindi byinshi kuko iyo mutadufasha ntitwari kubigeraho.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bubakiwe anabasaba kubibungabunga kuko ari bwo bizaramba ndetse bikabateza imbere.

Banabubakiye n'ibagiro.
Banabubakiye n’ibagiro.

Yabasabye gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka cyane cyane ku mashuri abana bigiramo kugira ngo bajye bigira kandi bakinire ahantu heza.

Ati “Ibikorwa mwakorewe muzabibungabunge aho bizangirika muzahasane ariko icyambere ni ukubibyaza umusaruro”.

Abayobozi bagiye kuganira n'abaturage muri uwo muhango wo kubashyikiriza ibikorwa bubakiwe n'Ingabo z'u Rwanda.
Abayobozi bagiye kuganira n’abaturage muri uwo muhango wo kubashyikiriza ibikorwa bubakiwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zijeje abatuye mu Kagari ka Gishambashayo gukomeza ubufatanye mu bikorwa bibateza imbere kugira bafatanye mu rugamba rw’iterambere nk’uko bafatanyije mu rwo kubohora igihugu.

Ernestine MUSANABERA

Ibitekerezo   ( 1 )

mwarakoze cyaneeeeee!tubari inyuma !!!!! muzatekereze no kuHUBAKA ibitaro bya EAC,amazi na amshanyarazi akagera mu murenge wose.KP 2017 . GOD BLESS YOU !!

gishali yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka