Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida mushya wa Santarafurika
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarirwa muri Batayo ya 3 (Rwanbatt3) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Repuburika ya Santarafurika (MINUSCA) ni zo zahawe inshingano zo kurinda Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadera, uherutse gutorwa.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri MINUSCA zisanganywe kandi inshingano zo gukomeza kurindira umutekano uwari Perezida w’inzibacyuho wa Repuburika ya Santarafurika, Catherine Samba Panza.

Inshingano zo kurinda umukuru w’iki gihugu zari zifitwe n’abapolisi b’u Rwanda, na bo bari muri MINUSCA.
Polisi y’u Rwanda iri muri MINUSCA yari yarahawe inshingano zo kurinda umutekano wa Faustin Archange Touadera kuva tariki ya 8 Mutarama 2016, igihe muri Repuburika ya Santarafurika bari bageze mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Perezida Touadera na we yari mu bakandida babiri bari basigaye bahatanira uwo mwanya.
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yatangaje ku rubuga rwayo ko mu nshingano izi ngabo zahawe, harimo kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu cya Santarafurika uherutse gutorwa, kurinda ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kurinda ingoro y’Umukuru w’Igihugu n’ahandi hantu hose Perezida agiye.
Umuhango w’ihererekanyabubasha ku murimo wo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu muri Santarafurika hagati y’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda, wabereye i Bangui ku wa 27 Werurwe 2016.
Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri MINUSCA, SSP Paul Butera naho ku ruhande rw’Ingabo hari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Batayo ya 3, Maj. Epimaque Kayitare hamwe n’Umuyobozi wa Kompanyi y’abasirikare b’u Rwanda bashinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu cya Santarafurika, Maj. Santos Kanamugire.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ngabo zacu mukomerezaho bazahore babafitiye icyizere.
icyo cyizere abanyamahanga badufitiye,muramenye mu gisigasire pe kitaducika mwarangaye,uwiteka akomeze atwambike igikundiro ku migabane yose y’isi
utazi abanyarwanda arabiyegereza...
ngabo zacu mukomereze ahongaho
ingabo zacu ni umutamenwa.
ngabo zacu mukomereze aho