Ingabo na polisi ba Leta basigaye Goma bashyizwe mu gisirikare cya M23
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma baravuga ko stade y’umujyi wa Goma yuzuye abasirikare n’abapolisi ba Leta ya Congo banze guhunga bemera gukorana na M23.
Nyuma yo gufata umujyi wa Goma tariki 20/11/2012, M23 yabwiye abaturage ko itaje gucamo Abanyecongo ibice ahubwo ko yaje gukuraho akarengane Abanyecongo bahura nako ko gucibwamo ibice no kubuzwa uburenganzira bwabo birimo kwakwa ruswa n’ingabo za Congo.
Perezida wa M23, Runiga, yatangaje ko bijeje abaturage umutekano no gukomeza kwikorera uko bisanzwe. Ngo M23 ntiyaje kubangamira abaturage ahubwo yaje gukuraho imbogamizi bashyirwaho n’ingabo za Leta zibaka ruswa, zibabuza kwikorera no kubahohotera.

Umuturage Kigali Today yasanze ku mupaka muto uhuza Gisenyi na Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa 21/11/2012 yagize ati “ubu tuvugana stade iruzuye ingabo za FARDC zitahunze hamwe na police baje gufata jeto z’akazi babwirwa ko baza gufatanya na M23 kubungabunga umutekano w’abaturage, kandi twabyishimiye”.
Uyu muturage akomeza avuga ko amaduka akomeye mu mujyi wa Goma atarafungura kuko yarimo amabandi yitwaza intwaro nto akiba ariko ingabo za M23 ngo zirimo kubafata.
Abajijwe niba nta masasu acyumvikana mu mujyi, uyu muturage yasubije ko atuye ku kibuga cy’indege kandi baraye neza nta sasu ryavuze, ariko ngo bamwe baracyafite ubwoba bw’ibyo bumvise ko umuryango w’abibumbye watanze amasaha kugira ngo ingabo za M23 zive mu mujyi wa Goma bavuga ko byaba bibi cyane kongera kubona ingabo za Leta mu mujyi wa Goma.

Nyuma yo gufata umujyi wa Goma ingabo za M23 zakomeje gukurikirana ingabo za Leta ya Congo zahungiye ahitwa Sake ku birometero bigera kuri 27 uvuye mu mujyi wa Goma ubu bakaba birekeza ahitwa Minova. Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Sake nayo imaze gufatwa n’ingabo za M23.
Ku mupaka muto uhuza Gisenyi na Goma abantu ni benshi ku mpande zombi, ubucuruzi bwakomeje Abanyarwanda bakomeje kujyana ibicuruzwa i Goma uko bisanzwe n’Abanyecongo bongeye kugaruka mu Rwanda mu kazi basanzwe bakora.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yatangarije Kigali Today ko nubwo habaye ibikorwa byo guhunga ku batuye umujyi wa Gisenyi ngo abaturage bagarutse mu ngo zabo ndetse ntab ikorwa by’ubujura byagaragaye kuko inzego z’umutekano zahabaye.

Uretse abaturage babiri bitabye Imana abandi batandatu bagakomeretswa n’ibisasu byarashwe n’ingabo za Leta ya Congo byangije n’inyubako y’inzu ikorerwamo n’abinjira n’abasohoka ku mupaka muto ngo nta kindi cyangiritse; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu abihamya.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
DRC = urwenya kabisa, nibabihorere rwose tako bimereye. M23 ishatse mu mezi 3 yaba igeze kinshasa, ariko ni uko ugeze kubuyobozi bwa Congo wese aba ikigorogoro nyine, aba conolais barasekeje rwose.Ikibabaje ni uko ubugoryi bwabo babugereka ku Rwanda nk’aho dusangiye ubwo bukire bwabo bahora barata. nibareke ka Rwanda kacu gatereimbere bagumye baryane nababwira iki