Ingabo 400 zo muri M23 zishyize mu maboko ya Gen Makenga

Ingabo 400 zarwanaga ku ruhande rwa Runiga zishyize mu maboko ya Gen Makenga naho abandi 718 bahungira mu Rwanda n’abayobozi babo barimo Runiga, Col Ngaruye, umuvugizi wabo Lt Col Mirindi Seliphin n’abanyapolitiki bagera 15.

Hari n’izindi ngabo 400 za M23 zahungiye mu ngabo za MONUSCO, gusa uwashakishwaga n’ingabo za Gen Makenga ariwe Gen Ntaganda ngo ntiyabonetse kuko yashoboye guhungira Masisi hamwe na Col Zimurinda banyuze mu birunga hamwe n’ingabo zigera kuri 200.

Runiga yemeje ko yatsinzwe

Bishop Runiga nyuma yo guhungira mu Rwanda arasaba kujya Uganda. (Foto: Sebuharara)
Bishop Runiga nyuma yo guhungira mu Rwanda arasaba kujya Uganda. (Foto: Sebuharara)

Aho yari ari mu nkambi ya Nkamira, Runiga yemereye itangazamakuru ko yatsinzwe n’ingabo za Makenga zifatanyije n’iza Leta FARDC ndetse ngo Makenga yifatanyije na FDLR. Runiga kandi yavuze ko yabaye impunzi atazongera gukora politiki gusa ngo hari ibikorwa yari yaratangije muri Congo kandi Abanyekongo nibamwemera ashobora kuzabikomeza.

Col Boudouin Ngaruye hamwe na Lt Col Seliphin Milindi bavuga ko batsinzwe nyuma yo gushirirwa n’ibikoresho bahitamo kwambuka bahungira mu Rwanda aho bizeye ko amategeko mpuzamahanga azabarengera.

Col. Ngaruye yemeye gutsindwa ahungira mu Rwanda n'ingabo ze. (Foto: Sebuharara)
Col. Ngaruye yemeye gutsindwa ahungira mu Rwanda n’ingabo ze. (Foto: Sebuharara)

Aba barwanyi bavuga ko byari biboroheye gusubira mu ngabo za Makenga ariko ngo ntibashobora gusubirayo kuko yabica. Ikindi ngo nuko banahungiye ku nagbo za MONUSCO nabwo bashyikirizwa ingabo za Leta bakaba bashyikirizwa inkiko.

Mu gitondo cya taliki 17/03/2013 Col Kazarama yatangarije Kigali Today ko abarwanyi bavuye kwa Ntaganda bakaza kwa Makenga bagera kuri 400, ahakana ko Runiga nta ngabo agira.

Yagize ati “ntitwarwanye na Runiga kuko nta ngabo yagiraga, twarwanyijwe na Gen Ntaganda kandi yatsinzwe ahungira Masisi anyuze mu mashyamba y’ibirunga”.

Abarwanyi bahungiye mu Rwanda bananiwe banashonje. (Foto: Sebuharara)
Abarwanyi bahungiye mu Rwanda bananiwe banashonje. (Foto: Sebuharara)

Kazarama yatangaje ko bamwe mu barwanyi ba M23 bagiye kwa Gen Ntaganda bajyanywe n’abambari be barimo Runiga bikaba biri mu byatumye yirukanwa muri M23.

Muri abo basirikare bagiye kwa Ntaganda ariko ngo hari abashaka kugaruka ariko babuze uko bagaruka kubera bagoswe n’abayobozi babo.

Ingabo zo kwa Gen Makenga zivuga ko gushakisha Ntaganda agatabwa muri yombi ngo kuko M23 yitirirwa ko ikorana nawe kandi ntaho bahuriye.

Ngo barwanyijwe nk'abarwanyi ba Ntaganda si abarwanyi ba Runiga. (Foto:Sebuharara)
Ngo barwanyijwe nk’abarwanyi ba Ntaganda si abarwanyi ba Runiga. (Foto:Sebuharara)

Kazarama ahakana ko barwanyije Gen Ntaganda kubera inyungu z’amafaranga ahubwo ngo bamurwanyije kuko batigeze bakorana nawe kandi badakwiye kumwitirirwa, kuba bamwirukanye aho bakorera ngo bizatuma bakomeza gushyikirana na Leta nta nkomyi.

Inkomere z’indembe zarishwe

Zimwe mu nkomere zashoboye kwambutswa zigezwa mu Rwanda. (Foto: Sebuharara)
Zimwe mu nkomere zashoboye kwambutswa zigezwa mu Rwanda. (Foto: Sebuharara)

Kazarama kandi yatangarije Kigali Today ko zimwe mu nkomere z’intambara zari zirembye zishwe na Gen Ntaganda nubwo atashoboye gutanga imibare yemeza ko byabaye.

Ati “Ntaganda ni umwicanyi kuko uretse kuba hari abana yarashe ababuza kumuhunga abatera ubwoba no mu gihe twari hafi kugera Kibumba inkomere zirembye bazisogose kuko zitashoboraga guhunga.”

Abarwayi bashoboye kwambutswa ni abatari barembye cyane bashoboye kugenda. (Foto: Sebuharara)
Abarwayi bashoboye kwambutswa ni abatari barembye cyane bashoboye kugenda. (Foto: Sebuharara)

Taliki 16/03/2013, uwari umuganga w’inkomere zarwaniraga Runiga yatangaje ko abo yashoboye guhungana yabazanye barimo 15 bari bakomeretse bikabije naho abandi 150 byari gahoro, akavuga ko aba yashoboye kuzana yari yabararanye hafi y’umupaka w’u Rwanda abandi atazi aho bari.

Gutsindwa kwa Runiga byatewe n’ubushobozi bucye

Ubwinshi bw'imbunda ntaho buhuriye n'amasasu. (Foto: Sebuharara)
Ubwinshi bw’imbunda ntaho buhuriye n’amasasu. (Foto: Sebuharara)

Mu makuru yari yagiye atangazwa n’abarwanira Bishop Runiga bavugaga ko bafite abasirikare benshi biteguye gutsinda Gen. Makenga, nyamara umunyamakuru wa Kigali Today aganira na bamwe mu barwanyi bari bahunze bishwe n’inzara n’inyota bamutangarije ko uretse ubucye bari badafite ibikoresho n’ibiribwa ku buryo bahangana na Makenga.

Abasirikare bahunganye inzara n'umunaniro kuko bari bamaze iminsi nta kiruhuko nta n'biribwa. (Foto: Sebuharara)
Abasirikare bahunganye inzara n’umunaniro kuko bari bamaze iminsi nta kiruhuko nta n’biribwa. (Foto: Sebuharara)

Umwe mu bari mu ishyamba rya Kabuhanga wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “twahunze nyuma yo kubura amasasu n’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse biri mu byaduciye intege kuko benshi mu basirikare bari bafite inzara n’inyota kandi bamaze iminsi baraswaho badashobora kubona n’akanya ko kuruhuka no kugira icyo bashyira mu nda uretse kwiruka, naho abarwanyi ntitwari turenze 2000.”

Uyu murwanyi yatangarije Kigali Today ko impamvu mu minsi ya mbere y’intambara uruhande rwa Runiga rwarwanyije cyane urwa Makenga kwari ukugira ngo rushobore kubambura intwaro kuko bari bafite nke. Uyu murwanyi avuga ko muc yumweru gishize barwana hapfuye abarwanyi barenga 100 ku ruhande rwa Runiga.

Ibyo babonye mu ntambara barwanye na bagenzi babo ngo ni ubuhamya bukomeye. (Foto: Sebuharara)
Ibyo babonye mu ntambara barwanye na bagenzi babo ngo ni ubuhamya bukomeye. (Foto: Sebuharara)

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Minisitiri Lambert Mende, akimara kumva ko bamwe mu barwanyi bahungiye mu Rwanda yahise atangaza ko basaba u Rwanda kubahiriza amasezerano rasinywe taliki 24/02/2013 bamwe mu bashakishwa n’inkiko za Leta ya Congo ndetse n’inkiko mpuzamahanga bagashyikirizwa inkiko.

muvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita we yatangaje ko abarwanyi bahunze bakirwa hubahirijwe amabwiriza agenga impunzi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 24 )

Niryo bakabonye Ntaganda aho yabagiriye mumatwi ntibamenye uwariwe,ROLENT NKUNDA yanze kurwana nawe ngo atamarisha abana sinawe warose amuvuye mumaso ingabo nomuri gouvement ngo po none boduin yaramuyobotse we na Runiga tubabajwe nabana bacu mumarishije Congo itange imitungo yanyu ifate mumugogo ababyeyi babuze abana babo

yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ntagitangaza kirimo kubona Col Baudouin ahunga. Ibi bigaragaza ko n’ipeti rya jenerali yihaye atari akwiye kuba jenerali. Gusa ibibi birarutanwa. Aho kwambuka umupaka w’uRwanda aba yaraciye bugufi agasaba Gen. Makenga imbabazi kuko ari inshuti za kera cyane. Ntiyaburaga kumubabarira wenda akamuhana ariko agasubira mungabo. Nabonye Gen MAYALA Tenker alia Vinqueur kuri net yicajwe haqsi n’abaganda yahunze none mbonye na Baudouin ariko bimeze.Ubu none generali arahunze agiye kwitwa impunzi peee? Birababaje.

Nyangezi yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Akabazo kamatsiko:
Mugisirikare bagomba kugenda ari 600 ngaho FRDC yahungiye gisoro bari 600, abahungiye murwanda ni 600, inkotanyi zaje murI CNDP zari 600 uyumubare haricyo uvuga mugisirikare?
Abanye kongo Cyokora nti mubuze kimwe mwaramaranye ese Abagogwe naba Jomba mutandukanirahe mwese ko muri abanyekongo. Murwana nkaho mutazi icyo mushaka? Buriya umunsi mwamenye icyo mushaka nibwo muzagira icyomukora kigaragara.

Mbimenye yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

murakoze ku tugezaho amakuru yi mvaho.icyo na saba reta yu Rwanda nuko yasaba reta ya congo kubanza ikazana interahamwe ni twaro zabo hanyuma nabo bakabaha ziriya rwanyi za M23. murakoze

NGAMIJE yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

birababaje!!!!!!

macumbi abel yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Bazize ubuyozi bubi ariko ntakibazo turabakira neza

Ngabonziza Janvier yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

ndabashimira ko arimwe mwatugejeejho uko ibintu byifashe mirimo no kutwereka amafoto atagaragara ahandi, mwatwemeje kandi mwatumye tumenya ukuri kubyabaye kuri aba basore pe, ndebera uko baryamye? mukomereze aho kandi uyu munyamakuru wanyu ari tanga cyane nibushize bikomeye niwe wayaduhaga neza atavangiye muzamwongeze pe

yves yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

ariko mwaba abapfu muzageza ryari mwisenyera igihugu cyababyaye ngo murakorera inda zanyu ngaho birabagarutse
ariko ntimukabe nka cya gisiga cyimenye inda

kingo yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ni ukwihangana, kandi tugasabira Kongo n’akarere irimo.

Karera Musuhuke yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ops mwajyagahe.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

nta keza k’intambara,abo barwanyi bagize ubutwari bwo guhungira iwacu turabakira ariko tunabigishe indangagaciro zikwiye kuranga abantu.

NDAYISHIMIYE Jean Paul yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Mbifurije kwihangana kuko mwahuye n’abayobozi babi mukomere tuzabafata neza iwacu ntamwaga.

ndekezi François yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka