Ingabire yakuwe ku rutonde rw’abahatanira guhabwa igihembo "Sakharov Price"
Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi yavanye Ingabire Victoire na bagenzi be Deo Mushayidi na Bernard Ntaganda ku rutonde rwa nyuma rw’abakwiye guhabwa igihembo cyitwa "SAKHAROV PRIZE 2012".
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abari barashyigikiye "candidature" yabo batabanje gucukumbura neza ngo bamenye neza niba Ingabire na bagenzi be bujuje koko ibyangombwa by’abahabwa icyo gihembo.
Ingabire nabo bagenzi be bari barashyizwe ku rutonde rw’abasabirwa guhabwa icyo gihembo, babisabiwe n’ imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gihugu cya Espagne yiganjemo imiryango isanzwe izwiho kurwanya Leta y’u Rwanda, urugero nka Veritas Rwanda Forum, Inshuti, Fundacio S’Olivar, n’izindi.
Tariki 09/10/2012 nibwo habaye Inama yahuje za komisiyo z’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu nteko y’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi yari igamije gusuzuma neza no gutoranya batatu ba mbere bakwiye kuzatoranyamwo uzegukana icyo gihembo. Iyo nama, mu bushishozi bwayo, niyo yasanze Ingabire na bagenzi be badakwiriye kuba kuri urwo rutonde.

Nkuko byasobanuwe n’abadepite bagize izo Komisiyo, mu isuzuma rya candidature ya Ingabire
na bagenzi be, byaje kugaragara ko bose bakurikiranyweho ibyaha biremereye; nk’uko tubikesha Abanyarwanda baba mu Burayi.
Ingabire ukuriye ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda ashinjwa ibyaha birimo gutegura ibikorwa by’iterabwoba, gufatanya no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro.
Ashinjwa kandi gukwiza ibihuha no kubiba amacakubiri n’inzangano mu baturange, ariko cyane cyane icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bernard Ntaganda washinze ishyaka PS-Imberakuri ashinjwa ibyaha birimo amacakubiri no kwangisha abaturage ubutegetsi. Deo Mushayidi we yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Imihango yo gutoranya uzegukana igihembo SAKHAROV PRIZE 2012 izaba tariki 23/10/2012 hanyuma igihembo gitangwe ku mugaragaro tariki 12/12/2012 mu muhango uzabera ku cyicaro cy’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi i Strasbourg.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
muhaidiwe nkubwo rwose ntuzize ubusambo wabaye bangamwabo .get saved kugirango uzabone ijuru
ndanshimira imana ko abanyaburayi basigaye baca imanza zitabera .ariko nabibutsaga ko mwese umwami Yesu arihafi kugaruka .hitamo uwo ukurikira umwamiYesu cyangwa shitani.bless
Yes iyaba abanyaburayi bahoraga batekereza aka kagene byazatuma afrika muri rusange igira agahenge mukomeze iyo nzira yo kuvugisha ukuri.
turashima ubushishozi buhagije bwabo banyaburayi,rwose kandi birakwiye pe,