Indoto z’umusaza Rutayisire zabaye impamo ahura na Perezida Kagame

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, umusaza Rutayisire w’imyaka 90 atangaje ko azapfana agahinda napfa atabonye Perezida Paul Kagame amaso ku musa, tariki 16/06/2013 uyu musaza yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye.

Umusaza Rutayisire Gervais yari yabwiye Kigali Today ko hari byinshi afite byo kubwira Perezida Paul Kagame, ariko ngo akaba anafite ijambo ry’umwihariko rikomeye ashaka kugeza kuri Perezida ku buryo nta wundi yaribwira. [Reba inkuru yabanje: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article10791]

Iyi nkuru ikimara gusohoka, Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yahise asaba ko hatunganywa uburyo yahura n’uyu musaza.

Indoto z'uyu masaza zabaye impamo kuko ubundi ngo yajyaga areba Perezida ku mafoto gusa none bahuye amaso ku maso.
Indoto z’uyu masaza zabaye impamo kuko ubundi ngo yajyaga areba Perezida ku mafoto gusa none bahuye amaso ku maso.

Kuri iki cyumweru ubwo uyu musaza Rutayisire yahuraga na Perezida, yagize ati “nabaye mu gihugu twabuzemo icyizere cyose, warakoze kuvana u Rwanda ikuzimu, mbakurikirana kenshi kuri Radiyo nkabona muri guhindura byinshi mu Rwanda, harimo ubumwe mu benegihugu.

Komereza aho, hari byinshi bizakorwa kandi bikagerwaho, ndashaje ntacyo nakora ariko mpfanye ibyishimo byinshi bitavugwa kubera ko twahuye kandi u Rwanda rubasigaye mu maboko”; nkuko tubikesha urubuga rwa Facebook rwa Perezida Paul Kagame.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 10 )

uyumusaza yabaye intwari kuko nge mbona ibyaribyobyose arinararibonye nange icyampa amahirwe wenda nkahita pfa tukabonana na mubaza ikibazo kimwegusa poul kagame oyeee!!!!!!!

NIYOTWIZERA venuste yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

uyumusaza yabaye intwari kuko nge mbona ibyaribyobyose arinararibonye nange icyampa amahirwe wenda nkahita pfa tukabonana na mubaza ikibazo kimwegusa poul kagame oyeee!!!!!!!

NIYOTWIZERA venuste yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Rukundo,
Iki gikorwa Presidet akoze ni cyiza cyane bigaragaza n’ibyiza afitiye u Rwanda.

Gusa, ntibisobanura ko aguma ku butegetsi kuko abaye umubyeyi mwiza yagombye kuba ari gushyiraho uburyo azasimburwa. Erega uwakoze neza nta cyabuza ko yaguma kuba umujyanama w’igihugu akanasaza neza.

Pocho yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Abavuga ko perezida KAGAME adakwiriye indi manda ngaho nibatwereke undi perezida wigeze yumva abaturage kugeza kuri ruriya rugero.Tuzagutora n’itegeko nshinga tuzarihindura ikibyimbye kizameneke.Gusa cyakora abaturage bareke kubona perezida yakiriye uriya musaza ngo nabo babigire agahyekero ko gutesha umwanya umukuru w’igihugu.Bajye bakurikirana radio na televiziyo,ahasigaye bamutegerze aje gusura uturere cg se bifashishe abasobanukiwe n’ikoranabuhanga bakoreshe twitter.

rukundo yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza umusaza yarose neza

Gilbert gasore yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ubuyobozi bukorera abaturage n’ubu.Ariko nanjye uwampa umwanya nkagira icyo mwibwirira nako nkagira ibyo mwibwirira kuko numva ari byinshi, komereza perezida wacu Imana yatwihereye

Fils yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

ubu nibwo buyobozi bubereye abaturage igihe cyose!!! komereza aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

kana yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

nibyo umusaza wacu nyakubahwa paul kagame turamwe mera kandi turacyamukeneye akomezanye imigisha mubikorwabye

saidi isimbi yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

NIBYINSHI mutugezaho ni mukomerezaho kuko ntaho mutagera ,muri Eto Nyamata 100% turabakurikirana.

NSENGIYUMVA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

urapfa ujyahe se ko mbona uri injege n’umudamu wawe ukili muto ko ubanza ari na we ukongerera amaraso.urakomeye da.
igisigaye shaka yesu nk’umwami n’umukiza wawe ,ubundi uzitahire neza mu ijuru,upfumbase ibyo byishimo bya kagame.nizereko wamubwiye no kubaka za ruhurura zamaze abantu muli ayo majyambere ari kuduha.

ida yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka