Indege y’abanya-Turkiya igiye koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa

Urugaga Nyarwanda rw’abikorera(PSF), rwagiranye amasezerano na kompanyi y’indege ya Turkiya, hagamijwe kugabanya ibiciro by’ingendo z’abacuruzi hagati y’u Rwanda na Turkiya.

Ibi byahuriranye n’uko ibigo by’abikorera 27 by’abanya Turkiya byaje kureba amahirwe ari mu Rwanda, aho byazanye n’ibicuruzwa birimo ibyo kwambara, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

 Umuyobozi wa Turkish Airlines mu Rwanda, Omer Faruk Korkmaz hamwe n'uwa PSF, Stephen Ruzibiza bahererekanya amasezerano bagiranye
Umuyobozi wa Turkish Airlines mu Rwanda, Omer Faruk Korkmaz hamwe n’uwa PSF, Stephen Ruzibiza bahererekanya amasezerano bagiranye

Abanya-Turkiya basanzwe bacururiza mu Rwanda ibikoresha amashanyarazi, ibikoresho by’ubwubatsi, ndetse kompanyi y’i ndege yaboTurkish Airlines ikaba idasiba mu Rwanda.

Ati "Tugiranye amasezerano yo gufasha abikorera bacu korohorezwa mu ngendo z’indege bakora bajya guhaha ibicuruzwa i Burayi cyangwa bajyana ibikorerwa mu Rwanda", nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa muri PSF, Ruzibiza Stephen.

 Umuyobozi wa Turkish Airlines mu Rwanda, Omer Faruk Korkmaz hamwe n'uwa PSF, Stephen Ruzibiza bahererekanya amasezerano bagiranye
Umuyobozi wa Turkish Airlines mu Rwanda, Omer Faruk Korkmaz hamwe n’uwa PSF, Stephen Ruzibiza bahererekanya amasezerano bagiranye

Ati:"Hakubiyemo ko bazagabaniriza abanyamuryango bacu ibiciro by’amatike y’indege muri Turkish Airlines ku kigero nibura kiri hagati ya 10-15%; natwe dufite ibyo twohereza iwabo birimo ikawa, icyayi, imboga n’imbuto, amabuye y’agaciro n’ibindi".

Kompanyi ya Turkish Airlines yemeye kandi gukuraho ibihano by’ubukererwe byacibwaga abacuruzi b’abanyarwanda no kuzana indege zishobora kwikorera imitwaro iremereye cyan

Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda, Mehmet Raif Karaca yatangaje ko mu gihe abikorera mu gihugu cye bahagurukiye kuza gukorera mu Rwanda, Abanyarwanda nabo basabwa gushaka byinshi bagurisha kuri Turkiya.

Abashoramari b'abanyaturkiya bari mu Rwanda
Abashoramari b’abanyaturkiya bari mu Rwanda

Kuba u Rwanda rwarateje imbere itumanaho, ubukerarugendo n’ubuhinzi, ngo biri mu bintu byoroshya ishoramari mu gihugu, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abashoramari b’abanya-Turikiya, Alican Yamanyalmaz.

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa biva muri Turkiya, bakoresheje kuganira n’abakozi bo ku byambu bya Dar es Salam na Mombasa ku kibazo cy’ibiciro by’ubwikorezi, hamwe no gushinga mu Rwanda inganda zikora ibintu binyuranye, aho kubitumiza hanze.

Abanyaturkiya bazanye n'ibicuruzwa byabo
Abanyaturkiya bazanye n’ibicuruzwa byabo

Abanya-Turkiya kandi barateganya gutangiza amashuri yigisha ubucuruzi n’indimi zirimo urukoreshwa muri icyo gihugu kugira ngo byoroshye imiganirire y’abanyarwanda n’abaturage ba Turkiya, kandi abanyeshuri b’Abanyarwanda bazakomeza guhabwa buruse zo kwiga iwabo, nk’uko Ambasaderi Karaca yabyijeje.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka