Inama nyinshi zitunguranye ziri mu bituma inzego z’ibanze zidaha serivisi nziza abaturage-Ubushakashatsi

Inama nyinshi kandi zitunguranye ziri mu bituma bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze badashobora guha abaturage serivisi zinoze, bigatuma ikigero cya serivisi zitanga gikomeza kuba hasi, nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwabigaragaje.

Ibibazo bituma mu nzego z’ibanze badatanga serivisi ni byinshi ariko icyo gutunguza abakozi inama kiri mu cyo abo bakozi bagarutseho cyane, nk’uko Solange Uwizeye, uyobora ishami rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’imiyoborere muri RGB yabitangaje.

Agira ati “Twasanze mu nzego z’ibanze abakozi bakoramo bakunze gutunguzwa inama nyinshi, kuko ubundi mu mahame y’imitangire ya serivisi inoze harimo ko buri wese agomba kugira gahunda kandi ikaba iri hantu hagaragara kugira ngo n’umuntu uje kumureba abe azi niba ahari cyangwa adahari bikaba ari ibintu bizwi”.

Yungamo ati “Ariko kuko bakunze gutumirwa muri gahunda nyinshi zitunguranye hari igihe iyo gahunda nabo batabasha kuyubahiriza nk’uko baba barayitanze. Ugasanga umuturage ageze ku rwego runaka yari yizeye ko ahasanga umuntu ugasanga umukozi nawe yatumijwe mu nama igitaraganya”.

Uwizeye avuga ko basanze inama nyinshi kandi zitunguranye ziri mu bituma bamwe mu bakora mu nzego z'ibanze badatanga serivisi zinoze.
Uwizeye avuga ko basanze inama nyinshi kandi zitunguranye ziri mu bituma bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze badatanga serivisi zinoze.

Ubwo bamurikaga ubu bushakashatsi kuwa kabiri tariki 18/11/2014, Uwizeye yatangaje ko basabye inzego zibishinzwe n’izitumira inama kujya babikora kare ku buryo umukozi nawe akora gahunda y’akazi neza.

Ibindi bibazo bituma serivisi zidatangwa neza ni ibijyanye no kuba nta mabwiriza asobanurira abagenerwabikorwa basaba serivisi ibyo bagomba kuba bujuje (Client charter) no kuba abantu badasabwa ibyangombwa bimwe ku mirenge itandukanye kandi bose bashaka ibintu bimwe.

Ibindi ni ibijyane no kuba abaturage badahabwa umwanya ngo batange ibitekerezo, buzuzanye n’abayobozi, aho usanga udusanduku tw’ibitekerezo na nimero za telefoni ziba zaratanzwe bidakora ku buryo bukwiye.

Abayobozi bo ku nzego z’ibanze basabwe kugira iki kibazo icyabo kuko abo baba bakorera ari abaturage. Muri rusange ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa ku kigero cya 60%, ikigero kiri hasi ugereranyije na gahunda y’igihugu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu gusa tw’igihugu ari two Gasabo, Gicumbi, Kamonyi, Nyagatare na Rusizi. Hakaba haragiye habazwa abakozi kuva ku rwego rw’akarere, umurenge n’akagari ndetse n’abaturage.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

That’s true results.

mulindwa anatole yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka