Inama nkuru y’urubyiruko yahagurukiye abahuzabikorwa badakora neza
Inama nkuru y’urubyiruko (NYC) yavuze ko izahana abahuzabikorwa b’inzego z’urubyiruko bo mu nzego z’ibanze badakorana inama n’inteko rusange mu duce batuyemo, kuko bituma imihigo itagerwaho uko bikwiye.
Umuhuzabikorwa wa NYC ku rwego rw’igihugu, Uwiringiyimana Philbert yabitangaje ubwo abagize ihuriro ry’abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’akarere bari bateranye kuri uyu wa gatanu tariki 17/8/2012, basuzuma imihigo y’ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2011-2012, ndetse no gutangaza imihigo y’ibizagerwaho mu mwaka mushya wa 2012-2013.
Uwiringiyimana avuga ko muri rusange imihigo y’umwaka ushize wa 2012, yahiguwe ariko ku kigero gito, bitewe ahanini no kudakorana inama z’urubyiruko rugize inteko rusange mu tugari, igomba kwitabirwa na buri muntu wese w’urubyiruko.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today ruhamya ko rutazi neza niba abo batoye ngo babahagararire guhera ku rwego rw’akagari, batanga raporo zijyanye n’ibyifuzo byabo kuko ngo nta nama bakorana nabo.
Umuhuzabikorwa wa NYC, yavuze ko abahuzabikorwa bakora batyo bazajya beguzwa, bagasimbuzwa abandi babasha kwegera abo bahagarariye. Mu bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe, ku mwanya wa mbere haza ubushomeri n’ubukene.

Inteko rusange ihagarariye urubyiruko yahise yemeza ko mu mihigo y’umwaka utaha wa 2012-2013, imishinga igera ku 3000 (300 muri buri karere), izaterwa inkunga n’ikigega BDF kugirango ba nyirayo bashobore kuva mu bukene.
Imishinga irimo guhangwa n’urubyiruko muri iki gihe, ni ijyanye ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi, servisi zikoranye ikoranabuhanga, ndetse n’ubucuruzi.
Akarere ka Bugesera niko kabaye aka mbere mu guhigura imihigo y’ibyagezweho ku kigero cya 96.86%, akabaye aka nyuma ni aka Nyagatare kabonye amanota 47%.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira cyane uburyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ririmo gutera ingabo mu bitugu urubyiruko. Gusa haracyari ibyo gukosorwa. Ntago NYC ari Inama Nkuru y’Urubyiruko, ahubwo ni Inama Y’Igihugu y’Urubyiruko (National Youth Council).
Muri Interview hagaragayemo gukora affirmation gratuites. Ntago havuzwe ko abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rwa buri Karere batazajya bakora inama rusange basirukanwa, ahubwo Umuhuzabikorwa wa NYC yatangaje ko ari inshingano zabo z’ibanze hgukoresha za congress. ubwo rero sinumva neza uburyo ki iyo angle yafashwe!!!! please not that this is the mass media!! you don’t know what people think, you cannot limit your audience, so report fairly with minimum of mistakes!! thank you indeed.