Imyiteguro yo kwimika Musenyeri wa Diyosezi Ruhengeri igeze kure
Abatuye umujyi wa Musanze bahagurukiye gukesha ibirori byo kwimika Musenyeri Visenti Harolimana ku bushumba bwa Diyosezi ya Ruhengeri kuri uyu wagatandatu tariki 24/03/2012.
Ugeze kuri Diyosezi ya Ruhengeri no mu nkengero zayo, kimwe no kuri stade Ubworoherane hazabera ibyo birori urahasanga abantu bacicikana bakora bahakora isuku.
Beata Nyirakuyaga, umwe mu bakirisitu wari gukubura umuhanga ugana kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri yatangaje ko yiteguye ibyo birori muri aya magambo “turanezerewe cyane twari tumaze imyaka 5 tumeze nk’intama zitagira umushumba”.
Abakirisitu Kigali Today yaganiriye nabo barifuza ko umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri yateza imbere abakirisitu kurushaho cyane cyane abasengera muri za central ndetse n’abadafite aho basengera.
Mu rwego rw’abihaye Imana nabo babukereye. Hashyizweho komisiyo 9 mu rwego rwo kurushaho gutegura ibi birori no kubiha umurongo bafatanyaje n’abalayiki. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hamaze kugera abasenyeri 10 bavuye mu gihugu cy’i Burundi bitabiriye ibirori.

Imwe mu mirimo itegereje umushumba mushya wa Diyoseze ya Ruhengeri harimo gutunganya iby’imiyoborere ya diyosezi (administration), iby’umutungo ndetse no kurushaho kuba hafi y’abapadiri birimo kumenya uko bashyirwa mu ma paruwasi ndetse no kwiga; nk’uko Padiri Dr Deogratias Niyibizi usanzwe ari n’umuyobozi w’Ishuri rikuru rya INES abitangaza.
Padiri Visenti Harelimana ufite imyaka ikabakaba 50 aje kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri avuye muri Diyosezi ya Nyundo aho yari umuyobozi mukuru wa Seminari. Yahawe ubusaserdoti muri 1990.
Padiri Harolimana Vincent uzaba yitwa Musenyeri ku mugaragaro kuva ejo kandi afite imyampabushobozi y’ikirenga mu kwemera gatolika (Docteur en Theologie Dogmatique).
Jean Claude Hashakineza
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
BAKIRISITU BAVANDIMWE BENEDATA
IGIHEABNTUBARIBISHIMIYE YINJIYE MUMURWA AFITEUBUTWARE BAZUNGUZA AMASHAMI YIMIKINDO
IGIHE INDIRIMBO ZOKURAMYA ZARIRIMBANWAGA UMUNEZERO ZIRANGIRANGIRAGAMUMISOZI MAZE ABANTUBENSHI BAGATANGAZAKO ARI UMWAMI, UMUCUNGUZI WISIWE YASHENHUWENAGAHINDA KIKUBAGAHU KANDIKADASANZWE.
UMANA W’IMANA,UWO
ABISIRAHERI BASEZERANIJWE,NYIRUBUBBSHA BWANESHEJE URUPFU KANDI BWAZUYE ABAPFUYE
WEYARARIRAGA ATARIZWANAGAHINDA GASANZWE,AHUBWO AFITE INTIMBA IKOMEYE,ITABASHA KWIHANGANIRWA.
LUKA 19:41
IMANA IFITE AGAHINDA KUKO ABANTUBANZE KUMVA
UMUBURO
MATAYO24:33
MARIKO13:35
NDABINGINZE MUZASOME AYOMASOMO
YARI UBAKUNDA.
Umunsi mwiza bakristu ba Diocèse ya Ruhengeri. Mwari mumaze igihe kitari gito mutegereje umushumba. Nyagasani rero yumvise amasengesho n’ukwemera kwanyu none abahaye umushumba . Ni mumushagare rero mumufashe kogeza ingoma y’Imana. Koko harorimama!!! Ireba byose, yumva byose kandi izi buri wese. Ndahamya ko uyu mushumba Imana yamuroye wese igasanga akwiye kuragira intama zayo. Ntagisa nko gukora umurimo mwiza , unaniza ariko ukera imbuto nyinshi. Ndavuga ukuntu umusaza Musenyeri Alex HABIYAMBERE yitangiye umurimo wa gishumba mu ri diocese ya Nyundo akongeraho n’iya Ruhengeri, none akaba acunguwe n’Imwe muzo yari aragiye!! basaserdoti ba Diocèse ya Ruhengeri, bihayimana, ba seminari namwe bakristu nimuvuzimpundu.
Umunsi mwiza bakristu ba Diocèse ya Ruhengeri. Mwari mumaze igihe kitari gito mutegereje umushumba. Nyagasani rero yumvise amasengesho n’ukwemera kwanyu none abahaye umushumba . Ni mumushagare rero mumufashe kogeza ingoma y’Imana. Koko harorimama. Ireba byose, yumva byose kandi izi buri wese. Ndahamya ko uyu mushumba Imana yaramuroye wese isanga akwiye kuragira intama zayo. Ntagisa nko gukora umurimo mwiza , unaniza ariko ugatanga imbuto nyinshi. Ndavuga ukuntu umusaza Musenyeri Alex HABIYAMBERE yitangiye bumurimo wa gishumba mu ri diocengeraho na Ruhengeri None akaba acunguwe n’Imwe muzo yari aragiye!! basaserdoti ba Diocèse ya Ruhengeri, bihayimana, ba seminari namwe bakristu nimuvuzimpundu.