Imvura yasenye amazu ku Ruyenzi

Imvura nyinshi irimo umuyaga n’urubura yaguye ku manywa tariki 20/12/2011 yasenye amazu ku Ruyenzi mu murenge wa Runda.

Dushimimana Jean Bosco, umwe mu basenyewe n’iyo mvura, avuga ko ubwo iyo mvura yagwaga we n’umugore we nta n’umwe wari mu rugo kuko bari bagiye ku kazi. Imvura yatwaye igisenge cy’inzu yabo yari iryamyemo abana babiri ariko umukozi yahise abakuramo maze abajyana kugama ku baturanyi.

Ibikoresho byose byari mu nzu birimo n’ibyo kuryamaho basanze byatose biba ngombwa ko abana n’umugore bajya gucumbika ku baturanyi, abandi barara muri iyo nzu barinze ibyo bikoresho.

Dushimimana avuga ko iyo nzu yari imaze imyaka irindwi yubatswe. Yemeza ko mu myaka ibiri bari bayimazemo nta na rimwe bigeze bavirwa cyangwa se ngo babone ko ishobora gusakamburwa n’umuyaga.

Muri metero nka 50 uvuye kwa Dushimimana, hatuye umugore witwa Mukamugabo Marthe nawe wasenyewe n’imvura. Imvura yasakambuye inzu yari acumbitsemo none ngo nta bushobozi afite bwo gushaka indi nzu, ategereje ko nyir’inzu aza kuyisana cyangwa ubuyobozi bukamufasha.

Mukamugabo avuga ko ahangayikishijwe n’ibikoresho by’abana be babiri biga mu mashuri yisumbuye byanyagiwe.

Amazu yasakambutse ni aharereye mu gice imvura yaturutsemo. Amazu yo ku ruhande ruhana imbibi n’umujyi wa Kigali yo yasenywe n’isuri y’amazi menshi yamanukaga ku musozi akinjira mu mazu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, Rwandenze Epimaque, yatangaje ko batari bamenya neza umubare w’amazu yasenyutse. Abafite ubushobozi bazabasaba gusana naho abatishoboye bazasabirwa ko akarere kabatera inkunga.

Rwandenze yatangaje ko nyuma yo gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi, akarere kaziga uburyo bayobora amazi.

Nk’uko bamwe mu basenyewe n’iyo mvura babivuga ngo iyo mvura yakubiye mu cyoko itari isanzwe iturukamo ku buryo bamwe batigeze banabona ko igiye kugwa. Ubusanzwe imvura yagwaga iturutse mu burasirazuba bwa Ruyenzi ariko iyo mvura yo yaje iturutse mu Burengerazuba.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye amakuru mutugezaho. gusa bibaye byiza nkaha haba habaye ibiza mugiye mushyiraho amafoto yabyo byadufasha kuko niyo avuga neza ikibazo cyabaye kuruta amagambo gusa. Thank you

NIYOMUGABO Fabrice yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka