Imvura idasanzwe yasenyeye imiryango 12 yangiza n’imyaka
Imiryango 12 iranyagirwa nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga n’urubura hakangirika n’imyaka ku mugoroba wo ku wa26 Gashyantare 2016, iyo miryango ikaba isaba ubufasha.
Iyo mvura yibasiye imidugudu itatu Bwiza,Kiyovu na Nyarusange yo mu kagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kirehe ahangiritse inzu12 imirima y’intoki, isambura n’ibyumba bitatu mu rwunge rw’amashuri Peysannat L,yangiza n’imirima y’amasaka mu murenge wa Mahama ndetse na zimwe mu nzu z’impunzi i Mahama zirasambuka.

Abahuye n’ibyo biza twaganiriye bavuga ko n’ubwo abaturanyi babacumbikiye babayeho nabi kuko ibikoresho byo munzu n’amabati byangiritse bagasaba ubufasha.

Kankesha aho twamusanze ku muturanyi agira ati “Nari mu gikoni nsohotse mbona amazi atemba ari menshi nibaza aho aturuka ndebye inzu nsanga igisenge cyagurutse kare, ibice by’amabati twabisanze mu nturusu yivanze n’ay’abandi bibanza kutugora kuyavangura,nawe amaso araguha turababaye cyane dukeneye ubufasha”.

Mukandayisabye wo mu mudugudu wa Nyarusange, igisenge cy’inzu ye cyaragurutse kirenga inzu eshatu z’abaturage bagisanga mu kabande. Agira ati “Imvura yakubye twari duhishije turarura tugitangira kurya tubona unzu ihindutse ikirangarira dushingira hamwe twaraye duhagaze ibintu biranyagirwa birangirika bikomeye”.

Akomeza agira ati“ Twagiye gushaka igisenge aho cyari cyaguye nko muri metero 200 kuko cyarenze inzu 3 z’abaturanyi turobanura utubati tukiri tuzima abaturanyi bampa umuganda tudukikiza ikirari cy’inka inka ubu twazisohoye niho tubaye ducumbitse Leta iturwanyeho byadufasha tubayeho nabi”.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yadutangarije ko akarere gategereje MIDIMAR ngo ibe yatanga ubufasha kuko akarere nta ngengo y’imari y’ibiza kagira babimenyesheje Minisiteri ibishinzwe avuga ko ubufasha buzatangwa buzabageraho.

Yasabye abaturage gushyiraho ingamba zo kurwanya ibiza bazirika inzu, batera n’ibiti bigabanya umuvuduko w’umuyaga; abaturage na bo bakabacumbikira mu gihe hategerejwe ubufasha.
Ntawukuriryayo Frederick, umuvugizi wa MIDIMAR yavuze ko hari gutegurwa icyakorwa. Ati “Akarere ni ko kegereye ba baturage kandi ni abako, haribazwa niba akarere hari icyo kabafasha gusa ikibazo twakimenye hari n’abakozi ba Minisiteri baje muri icyo kibazo no mu nkambi hari icyabayeyo, ubufasha buratangwa."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|