Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasize bamwe nta macumbi
Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasambuye amazu umunani mu Mirenge ya Remera na Kazo ho mu Karere ka Ngoma.
Iyi mvura yaguye ahagana sa munani zo kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo 2015, yaragaragayemo umuyaga mwinshi ku buryo hari ibisenge by’amazu byatwawe n’uyu muyaga ukabigusha kure.

Muri aya mazu yasenyutse harimo ayari arahantu hatagenewe guturwa bitewe nuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubuyobozi mu tugali twabereyemo ibi biza by’imvura n’umuyaga buvuga ko abahuye n’ibibazo byo gusenyerwa amazu, ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo mu gihe bagitegereje ko asanwa.
Muri aya mazu harimo ayangiritse cyane ku buryo ibisenge byavuyeho bikagwa kure bitwawe n’umuyaga.

Rudasingwa Jean Nepo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyamagana mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, avuga ko iyi mvura yasenye amazu ane mu midugudu ibili abereye umuyobozi.
Yogeraho ko ayo mazu ane ariyo yangiritse cyane kuburyo ba nyiri amazu hari abacumbikiwe n’abo baturanye.
Yagize ati “Amazu abili yo mumudugudu wa Bukiranzuki nandi yo muwa Nyakabingo niyo yangiritse ariko hari atabazwe kuko twasanze ari nk’ibati rimwe gusa ryasambutse.
Iyo urebye usanga ntaho bihuriye no kuba yari ahantu hatagenwe gutura,keretse inzu imwe yangiritse cyane yari ahatagenewe guturwa.”
Bamwe mu bafite amikoro batangiye kwisanira mu gihe ubuyobozi buvuga ko bukomeje gukorera ubuvugizi kubahuye nicyo kiza badafite amikoro yo kuba bakisanira.
Abahanga mu byubumenyi bw’ikirere bari baburiye abatuye ibice by’igihugu kwitwararika bakirinda ibyateza ibiza kuko ngo imvura yagombaga kugwa yari kugaragaramo Ibiza nk’inkuba imiyaga myinshi n’imvura idasanzwe.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|