Imvura bitirira Asomusiyo yaba ituruka he?

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo-Rwanda, cyari cyatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023 hagati ya saa sita(12:00) na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Meteo-Rwanda ivuga ko iyi mvura yo kuri Asomusiyo (Assomption) isanzweho nk’uko amateka y’iteganyagihe mu Rwanda abigaragaza ko buri mwaka ku itariki ya 15 Kanama hagomba kuboneka imvura henshi mu Gihugu.

Meteo-Rwanda ivuga ko iyi mvura iba yaturutse ku miterere yihariye ya buri hantu(local) aho guturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu nyanja ngari z’u Buhinde na Pasifika. Iyo miyaga ifite ubuhehere, ubusanzwe ikaba ari yo itangiza ibihe by’Umuhindo n’Itumba.

Kuba imvura yo kuri Assomption ituruka kuri kamere yihariye y’ahantu, ngo ni yo mpamvu imvura igwa mu minsi mike y’ukwezi kwa Kanama ntikomeze ngo igwe mu gihe kirekire.

Iyi mvura ikaba yari yatangajwe mu Iteganyagihe ry’iminsi 10 yo hagati muri uku kwezi kwa munani, ko ishobora kugwa mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku munsi wa Asomusiyo.

Umuyoboke wa Kiliziya Gatolika witwa Jean D’Amour Twizerimana avuga ko imyemerere yabo ibahamiriza ko Bikira Mariya yagiye mu Ijuru kuri iyi tariki, agenda imvura imaze igihe itagwa kubera impeshyi, asaba ko yagwa.

Twizerimana ati "Bikira Mariya yaragiye rwose imvura iragwa, tuba tumaze igihe mu mpeshyi, yagezeyo aravuga ati ’hakenewe akantu k’akabobere’ nk’ikimenyetso kigaragaza ko yagiye, ni ko benshi babyizera".

Umuhanga mu by’iteganyagihe (ntabwo yifuje ko amazina ye atangazwa) avuga ko kuva na kera imvura yo ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka isanzwe igwa, ariko ngo ntaho yabihuza n’imyemerere.

Agira ati "Aho ngaho rwose kubyemeza biragoye n’ubwo abantu benshi babijyanisha, bakavuga ko ari umunsi wa Bikira Mariya ari we uba wayohereje, ariko usanga yaragwaga, kandi kubihuza na siyansi n’imyemerere y’amadini usanga bitajyana".

Meteo-Rwanda ivuga kandi ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/isegonda na 6m/isegonda.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe kuri iki gicamunsi ni dogere Selisiyusi 30 (30℃) mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Meteo ivuga kandi ko hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) na saa sita z’ijoro (00:00) hateganyijwe imvura mu ntara y’Uburengerazuba, mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu turere twa Kamonyi na Muhanga. Ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ikinyoma kutagira ariko bizagezahe nabakozi b’Imana nize bakomeza kuyobya abantu nihe assomption igaragara muri bible uwo Mariya yanyuzehe minded wabonye azamuka biratangaje ko agora nitiba I congonil n’i kibeho yemwe njye simbyemeye mukomeze ubuyobe muzabimenya nyuma

Duna yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Niba IMVURA igwa ahantu ku munsi w’Assomption,nta gitangaza kilimo.Kubera ko n’indi minsi iragwa.Ntitukabyitirire Assomption.Ababivuga,baba bashaka kwerekana ko iyo mvura yazanywe n’umubyeyi Bikiramaliya.Ibyo ntabwo ali ukuli.Usanga buli dini riba rishaka kwerekana ko ariryo rifite ukuli kurusha ayandi.Kenshi akazamo amakabyo cyangwa ibinyoma.Ibyo bintu bibabaza imana.

kamali yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Ese iyi mvura ntasano ifitanye na n’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira-Maliya (Assomption) nk’ uko tubizi ko ari we utuma tubona akavura kabone nubwo kaba gakeya?

Aloys yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Ntuye imusanze ark iruza riri kuva nkuko bisanzwe nta n’imvura irimo guhunda izuba rirava byahatari kugera akakanya

Ni abayisenga Janvier yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka