Imurikagurisha rya RPF-Inkotanyi riri mu rwego rwo guhuza ubukungu n’imiyoborere myiza

Mu gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango RPF-Inkotanyi umaze ubayeho, abanyamuryango bayo bafatanya ibyo byishimo banagaragaza mu ma murikagurisha ibikorwa bagezeho, kugira ngo bibe ikimenyetso cy’uko bayobowe neza.

“U Rwanda ni igihugu cyumva agaciro k’abikorera, hari ubufatanye bwa Leta nabo iba yifuza kuborohereza no gushaka icyatuma bagira ibikorwa byinshi; none nibyo twaje kwereka RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu”, nk’uko Faustin Mbundu, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF) yabitangaje.

Mu imurikagurisha ry’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu ryaraye ritangiye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012, Mbundu yashimye mbere na mbere umutekano w’u Rwanda utuma abikorera bashobora gukora amasaha 24/24.

Ibirori byo gufungura imurikagurisha rya RPF, byanaranzwe no kurasa mu kirere imiriro yitwa “feu d'artifices”
Ibirori byo gufungura imurikagurisha rya RPF, byanaranzwe no kurasa mu kirere imiriro yitwa “feu d’artifices”

Ati: “Mujye ku kibuga cy’indege murebe umubyigano w’urujya n’uruza rw’abashoramari. Ibi birampa icyizere ko ibyiza biri imbere”.

Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi, Francois Ngarambe, wafunguye iryo murikagurisha ririmo kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali, nawe yagarutse ku guteza imbere imiyoborere iha agaciro ibikorwa by’ubukungu.

Yijeje ko ubuyobozi bw’igihugu buzakomeza gufasha abikorera, ariko nabo bagashyiraho akabo ko kunoza umurimo bakora.

Amamurikabikorwa n’amamurikagurisha arimo kuba mu gihugu, ni bimwe mu bikorwa byaranze ukwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya RPF-Inkotanyi.

Mu bindi bikorwa byabayeho harimo amarushanwa mu mikino inyuranye, kuremera abakene no gukangurira abaturage guharanira icyabateza imbere.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka