Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zizajya zifashishwa amafaranga aho guhabwa ibiryo
Impunzi zigera ku bihumbi 14,500 ziri mu nkambi ya Gihembe ho Mukarere ka Gicumbi zashyiriweho uburyo zizajya zihabwa amafaranga zizajya zigura ibyo kurya bitandukanye na mbere aho zafashishwaga ibyo kurya.
Aya mafaranga azajya agera ku mpunzi hifashishijwe uburyo bwa bwa M-VISA butangwa na Banki ya Kigali (BK) muri gahunda yiswe “Cash Transfers for Refugees” cyangwa Uburyo bwo gufasha impunzi kuhereza no kwakira amafaranga.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatanze amatelephone agendanwa 3,500 akaba yahawe abakuru b’imiryango iri mu nkambi ya Gigembe icumbitsemo impunzi z’Abanyekongo.
Kuva iyi gahunda itangiye, ngo PAM izajya iha impunzi amafaranga aho kubaha ibiribwa, kugirango bazajye bigurira ibyo bihitiyemo aho guhora bahabwa indyo imwe.
Ni gahunda yatangiye gukorerwa igeregezwa kuva mu Ukuboza umwaka ushize, PAM ikaba iyikora kubufatanye na Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza (MIDMAR) n’abandi bafatanyabikorwa nka World Vision ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda, ngo babona ubu buryo bushya bwa PAM ari ingirakamaro, kuko bizabafasha kujya babona amafaranga bagahaha ibiryo kuburyo bworoshye kandi bihitiyemo.
Mukandutiye Venancie, umwe mu bahawe telephone yagize ati: “Nishimiye ubu buryo bushya bw’inkunga ya PAM. Ubu nzajya nakira amafaranga aho kwakira ibyo kurya nkuko byari bisanzwe. Ibi bizamfasha guhaha ibiribwa ngendeye kubyo jye n’umuryango wanjye twifuza kurya.”
Nkuko bitangazwa na PAM, ngo iyi gahunda nshya ntizahagarika itangwa ry’indyo yahabwaga imiryango ikennye cyane mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kurwanya imirire mibi.
Ngo iyi gahunda yo gutanga amafaranga ku mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe, izakorwa hagendewe ku biciro by’ibiribwa ku masoko mu gihugu. Ngo ubu buryo kandi nibugenda neza, biteganyijwe ko bwazagurwa bukagezwa no mu zindi nkambi z’impunzi hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Jean Pierre de Margerie, yatangaje ko ubu buryo bushya bwo gutanga imfashanyo buje bwunganira gahunda yayo yo guhindura imirire mu mpunzi. Yagize ati: “Ubu buryo bwo guha impunzi amafaranga buzazorohereza kwigurira ibiribwa zikeneye. Ibi bizanadufasha mu kubahindurira imirire.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe ndumiwe , ko numvise ngo umuntu azajya agenerwa amafranga ibihumbi 5.000 buri kwezi , as human being koko ubwo wayahahamo iki n iki byamara ukwezi kwose , nyamuna mufashe mwifasha , kuba impunzi ntawe ubihitamo , kuko ni amaburakindi , mwongere ayo mafrangaaa.
ndumva iki ari icyifuzo kiza kuko burya guha umuntu buryo bwo kwihitiramo nibyo byo kubahirirza uburenganzira bwe, ubu buryo leta ifatanyije na PAM batangije nibwiza cyane, kandi ibi byerekano aho iighugu cyacu kigeze kita kuburenganzira bw’ikiremwa muntu haba umunyagihugu ndetse nundi wese uri mugihugu. ibi nibyo kwishimirwa