Impunzi ziza zizatuzwa Nyabiheke kubera ko iya Kigeme idashobora kwagurwa

Inkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe yacumbikirwaga mo impunzi z’Abanyekongo yamaze kuzura kandi ntibishoboka ko yakwagurwa, ubu impunzi zikomeje guhunga zikaba zizajyanwa mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi, Antoine Ruvebana, avuga ko ubusanzwe bari barateganije ko mu nkambi ya Kigeme hazatuzwa impunzi ibihumbi 13 zaba nyinshi zikaba ibihumbi 14, ariko ubu zimaze kugera ku bihumbi bisaga 17.

Mbere inkambi ya Kigeme yari ntoya nka hegitari ziri hagati y’esheshatu na zirindwi yabagamo impunzi z’Abarundi baza gusubira iwabo mu mwaka wa 2009.

Inkambi ya Kigeme ngo kuyagura ntibigishoboka.
Inkambi ya Kigeme ngo kuyagura ntibigishoboka.

Aho impunzi z’Abanyekongo zitangiye kuhazanwa, itorero ry’Abangirikani ryatanze hegitari 8 ndetse na Leta y’u Rwanda igura izindi zirenga 10 yagurwa, ubu hakaba nta hantu hasigaye ho kugurwa.

Ruvebana atangaza ko bagerageje kureba izindi nkambi zakwagurwa bakaza gusanga iya Nyabiheke ariyo yashoboka, dore ko hari n’ubutaka bungana na hegitari ebyiri n’igice budatujweho abantu.

Agira ati “Ni Nyabiheke duteganya kuzimurira niho twabonye hakiri umwanya mu nkambi. Hari ubutaka twari twaraguze twari tutaratuzaho impunzi. Dufatanije na UNHCR hagiye gutangira kubakwa ku buryo impunzi ziri Nkamira dutangira kuzimura”.

Ambasaderi w'ububirigi mu Rwanda, Marc Pecsteen n'umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine basura inkambi ya Kigeme.
Ambasaderi w’ububirigi mu Rwanda, Marc Pecsteen n’umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine basura inkambi ya Kigeme.

Akomeza atangaza ko ubwo butaka leta ihafite nabwo ari buto bityo bakaba bateganya kugura ubundi butaka bungana na hegitari 23.

Ngo hari kuba ubwumvikane n’abaturage harebwa ubutaka bwa buri muntu n’agaciro kabwo, nyuma Leta ikazashaka amafaranga yo kubishyura hagatangira kubakwa kugira ngo izo mpunzi zihatuzwe, ibi bikaba bizamara nk’igihe kiri hagati y’ukwezi n’ukwezi n’igice.

Inkambi ya Nyabiheke isanzwemo impunzi ibihumbi 11 bikaba biteganijwe ko hazatuzwa indi mpunzi ibihumbi icumi, ubu izisaga gato ibihumbi 8 zikaba ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zitegereje kwimurwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Makenga azabazwe ibyizi mpuzi yateje ikibzao muri bene wabo none kirigaramiye acukra zahabu sana!

yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

u Rwanda ni abantu beza kuba baremeye kwakira ziriya mpuzi kandi nabo umubare w’abaturajye wiyongera ku buryo bukabije, ari igihugu gito, kandi gikennye. Bravo Rwanda!

manzi yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka