Impunzi z’Abanyekongo zirishimira imibereho yazo mu nkambi ya Nkambira
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira ziratangaza ko zishimiye uko zakiriwe na Leta y’u Rwanda, ariko zigasaba Leta y’u Rwanda gukomeza kuzikemurira ibibazo byinshi zifite.
Ikibazo gihuriweho n’impunzi nyinshi ni ibiryo bidahagije, ariko zimee mu mpunzi zikavuga ko ubwinshi bwabo no gutungurana aribyo byatumye ibiryo bitabonekera rimwe kuri bose.
Olive Murekatete umwe mu mpunzi zaturutse i Masisi yagize ati: “Mperuka kubona ibiryo hashize icyumweru n’iminsi ibiri! Gusa nanjye ndabyumva ko ntabona ibiryo hari abandi bababaye kundusha.”
Izo mpunzi zivuga ko zaherukaga guhabwa ibiryo by’iminsi 15 zikigera mu nkambi, bakazongera kubihabwa guhera tariki 12/05/2012, aho bazahabwa ibiryo by’iminsi 30.

Bamwe mu bagore b’bakongomani n’abana babo.
Hari abandi bavuga ko batarabona aho kurara, bakarara hanze cyangwa bagacumbikirwa.
Antoinette Uwimana wageze mu nkambi tariki Zirindwi uku kwezi ari kumwe n’abana batatu abandi babiri yarababuze, avuga ko yabonye ibyo kurya, ibikoresho by’isuku n’ibyo kwiyorosa ariko ko atarabona aho kurara.
Ku ruhande rw’isuku naho ntihabura ibibazo kuko Imisarane n’aho kwiyuhagirira nta suku ihari isuku ihagije, kubera ko hari abatubahiriza amabwirizwa bahawe n’abaganga bakituma n’aho bakarabira.

Aho bavomera.
Abari n’abategarugori bavuga ko gusangira imisarane n’aho kwiyuhagirira na byo bibangamira isuku yabo, rimwe na rimwe ukanasanga basangira ibyumba n’abagabo, n’ubwo abana b’abasore bajyanywe kurara ukwabo.
Nta hohoterwa mu nkambi ku bagore n’abakobwa
Abakobwa n’abagore barishimira ko nta mukobwa cyangwa umugore wari wahohoterwa muri iyi nkambi, bitewe n’umutekano bahabwa n’ingabo z’igihugu, Polisi na Local defense.
Ibyo bitandukanye cyane n’uko byari bimeze aho babaga muri Kongo, nk’uko bishimangirwa na Immaculee Mukantagara w’imyaka 22 y’amavuko.
Agira ati “Nta muntu nari nabona ashotora umukobwa, turatekanye. Ntekereza ko abashinzwe umutekano babishyizemo ingufu rwose!”
Jeannette Nyinawabana, w’imyaka 52 nawe avuga ko umukobwa we mukuru yafashwe ku ngufu akanicirwa i Masisi n’umutwe w’inyeshyamba za Maji Maji.
Ariko yongeraho ko kuva yagera mu Rwanda bahawe uburenganzira busesuye n’ubufasha buhoraho bw’abaganga ku bahuye n’icyo kibazo mbere yo guhunga.
Mu nkambi hakorerwa ubucuruzi busanzwe
Mu nkambi uhasanga imirimo itandukanye, ababa bari kuvoma, guteka, n’abasa inkwi ariko usanga akenshi ari abagore n’abakobwa.
Hari n’abandi bakora ubucuruzi butandukanye kuko bemererwa gusohoka no gusurwa, hakaba n’abajya kuranguza imyaka nk’ibirayi, amashu n’amakara byo kugurisha.
Izi mpunzi zihamya ko ibintu byo mu Rwanda bihenze, nk’icyiro cy’ibirayi kigura amafaranga 170 iwabo umufungo ugura 100.
Iradukunda Mfitumukiza w’imyaka 15, waturutse i Masisi yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, mu nkambi adoda inkweto.

Iradukunda ari kudoda inkweto.
Avuga ko urukweto rumwe arudodera amafaranga 100, aho ku munsi ashobora kunguka amafaranga 700. Ayo mafaranga akamufasha kwitunga kuko atahunganye n’umuryango we.
Nta cyorezo cy’indwara cyari cyagaragara ariko abana ntibarya neza
Abaganga bo mu nkambi bakorana n’umuryango witwa Africa Humanitarian Action ukora ubuvuzi mu nkambi zose zo mu Rwanda, barishimira ko nta cyorezo cyari cyagaragara mu nkambi.
Gusa umwe mu baforomo Andre witwa Nsengiyumva yongeraho ko abana badahabwa indyo ikungahaye mu ntungamubiri, n’ubwo Umuryango w’Abibumbye utanga ibiribwa (PAM) watanze ibiribwa n’ubwo bidahagije.
Nsengiyumva yongeraho ko hari n’izindi ngamba zo kurwanya ibyorezo bituruka ku mwanda bari gushaka kwinjiza mu nkambi.
Abaganga basabye impunzi gukoresha uburyo bwa “kandagirukarabe” kugira ngo zizafashe impunzi kwisukura.
Indwara ziri kugaragara mu nkambi ni izibasira imyanya y’ubuhumekero nk’inkorora n’ibicurane n’impiswi zigaragara cyane mu bana, nk’uko Nsengiyumva akomeza abivuga.
Iyi nkambi ibarizwamo abaforomo bane n’umuganga umwe ariko bakaba bumva ko hakenewe n’abandi bazajya bazenguruka aho impunzi ziba, kugirango bavure n’abatabasha kubyuka.
Iryo vuriro ryo mu nkambi ryakira abarwayi bari hagati y’i 100 n’i 1500, abandi barembye boherezwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi bakishyurirwa na Africa Humanitarian Action.
Straton Kamanzi, umuyobozi w’iyi nkambi avuga ko kuva izi mpunzi zinjira mu Rwanda kuva tariki 25/04/2012, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ifatanyije n’izindi nzego za Leta zirebwa n’ikibazo cy’impunzi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gucyura Impunzi (UNHCR), bakoze ibishoboka byose ngo impunzi zihabwe ubufasha bw’ibanze ndetse zinature ahatarangwa n’isuku nke.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwihangane niko bigenda ngo aho izovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira